Umuvugizi wa Guverinoma ya Zimbabwe, Nick Mangwana yatangaje ko kajugujugu yari itwaye abantu batandatu yakoze impanuka mu gace ka Marondera gaherereye mu burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Zimbabwe, Harare, ihitana abantu bose bari bayirimo
Mangwana yavuze ko iyo kajugujugu yari itwaye umucuruzi uzwi cyane Vicknell Chivayo , abagenzi batatu ndetse n’abapilote babiri. Yabanje gutangaza ko yari itwaye abagenzi bane, ariko nyuma mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X avuga ko bari batandatu.
Yavuze ko polisi ari yo izatangaza amazina y’abaguye muri iyi mpanuka nyuma yo kubanza kuyemeza. Ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe, ZimLive, cyatangaje ko umucuruzi witwa Vicknell Chivayo ari umwe mu bari muri iyo kajugujugu.
Polisi yari yabanje gutangaza ko indege yari itwaye abantu batandatu yakoze impanuka muri ako gace ahagana saa kumi n’imwe ku isaha yaho (saa 15:00 GMT), ndetse ko ibikorwa byo gutabara byatangiye gukorerwa aho impanuka yabereye.
Umuvugizi wa Polisi, Paul Nyathi, yavuze ko imibiri y’abitabye Imana yangiritse cyane kubera umuriro, bityo ko abayobozi bagomba kubanza gukora igenzura kugira ngo bemeze umwirondoro w’abaguye muri iyo mpanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Marondera, mu ntara y’Iburasirazuba bwa Zimbabwe, mu gihe inzego zibishinzwe zakomeje gukurikirana icyateye impanuka no kumenya neza amakuru ajyanye n’abari bayirimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!