IGIHE

Zambia yasabye inkunga yo gutuza burundu abahoze ari impunzi barimo abanyarwanda 4000

0 1-10-2018 - saa 20:04, Cyprien Niyomwungeri

Zambia yabwiye inama ya 69 ya Komite Nyobozi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi yateraniye i Geneva mu Busuwisi, ko ikeneye ubufasha bwo gutuza abahoze ari impunzi barimo abanyarwanda n’abanyangola.

Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere muri Zambia, Stephen Kampyongo, yatangaje ko gutuza abahoze ari impunzi mu buryo bwa burundu byakererejwe n’ubushobozi bw’amafaranga, ibirebana n’amategeko n’ibindi.

Kampyongo yahishuye ko igikorwa cyo gutuza burundu impunzi z’Abanyangola 14 000 n’iz’abanyarwanda 4000 cyatangiye muri 2014 kikaba cyaragombaga gusozwa muri 2016.

Yavuze ko nubwo habayeho imbogamizi zatumye iki gikorwa gikererwa, abarenga 3000 bahoze ari impunzi bamaze kubona ibyangombwa byo gutura burundu cyangwa iby’agateganyo. Gusa Guverinoma ya Zambia ngo ikeneye ubufasha kugira ngo ibashe gutuza abasigaye bagera ku bihumbi 11.

Nk’uko Lusaka Times yabyanditse, Komiseri Mukuru ushinzwe impunzi, Filippo Grandi, yasabye Zambia n’ibindi bihugu gukora uko bishoboye bigashaka igisubizo cy’izo mpunzi.

Hashize amezi atatu Guverinoma ya Zambia yahaye Abanyarwanda 1,468 bari impunzi uburenganzira bw’agateganyo bwo gutura, nk’intangiro y’urugendo rwo gutuza abagera ku 4000 bari impunzi ariko bambuwe sitati y’ubuhunzi.

Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere muri Zambia, Stephen Kampyongo, yatangaje ko gutuza abahoze ari impunzi mu buryo bwa burundu byakererejwe n’ubushobozi bw’amafaranga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza