Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia, Brian Mundubile, yashyikirijwe Polisi nyuma yo kumara igihe yihishe kubera kutemera ibyavuye mu matora ya Perezida aheruka.
Ibyavuye mu matora yabaye ku wa 13 Kanama byagaragaje ko Perezida Hakainde Hichilema, yatsinze amatora agize majwi 60%, mu gihe Brian Mundubile we yagize 38%.
Ku munsi wakurikiye amatora, inzego z’umutekano zagiye gusaka ibikorwa bifite aho bihuriye na Mundubile, nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Minisitiri ndetse hatabwa muri yombi abandi banyapolitiki.
Abayobozi bashinjaga abatavuga rumwe n’ubutegetsi gutegura ibikorwa by’urugomo rwitwaje intwaro, ariko bo bakabitera utwatsi.
Nyuma yo kuhasaka, Mundubile yagiye kwihisha ahantu hatekanye arindwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, nk’uko ishyaka rye rya NRP ryabitangaje.
Igitangazamakuru cya Leta rya Zambia, ZNBC cyatangaje ko Mundubile ndetse na mugenzi we bahatanaga mu matora, Makebi Zulu, bari barinzwe n’Umuryango w’Abibumbye i Lusaka.
Aba bagabo bombi baje guhamazwa ku bijyanye n’ibikorwa Polisi ivuga ko bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Ubu bamaze gushyikirizwa polisi ndetse bari kubazwa hamwe n’ababunganira mu mategeko.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ntiryashoboye gutanga ikirego mu rukiko rihakana ibyavuye mu matora, kuko inkiko zari zafunzwe n’ubuyobozi ku munsi wa nyuma wo gutangaho ibirego.
Perezida Hichilema ategerejwe kurahirira manda ya kabiri ku wa 1 Nzeri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!