Komisiyo y’Amatora muri Zambia yahagaritse by’agateganyo igikorwa cyo kubarura amajwi y’amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa Kane, nyuma y’amakuru avuga ko bamwe mu bakozi b’amatora bagabweho ibitero ndetse impapuro z’itora zari zamaze gutorerwaho zikibwa.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu, ndetse gihita gitangira gukurikizwa mu gihugu hose.
Komisiyo yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo byavuzwe mu duce tumwe na tumwe, gusa nta makuru arambuye yatangaje kuri ibi bikorwa by’urugomo n’impapuro z’itora zibwe.
Yavuze ko irongera gusuzuma icyo cyemezo mu masaha 24, mu gihe amategeko ayitegeka gutangaza ibyavuye mu matora bitarenze ku Cyumweru.
Perezida Hakainde Hichilema uri ku butegetsi ari guhatanira manda ya kabiri y’imyaka itanu, mu gihe Brian Mundubile ari we ufatwa nk’umukandida ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu bandi 13 bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Nubwo ku rupapuro rw’itora hari abakandida 14, aya matora yafashwe nk’ahanganishije cyane Hichilema na Mundubile, watanzwe n’ishyaka National Reconciliation Party for Unity and Prosperity, NRPUP.
Igikorwa cy’amatora cyo ku wa Kane muri rusange cyagenze neza, nubwo mu bice bimwe habaye gutinda gutangira gutora. Mu mijyi n’uduce dutandukanye hagaragaye imirongo miremire y’abaturage bari bagiye gutora.
Abaturage barenga miliyoni umunani bari biyandikishije ku ilisiti y’itora, bakaba batoye Perezida, abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Mu gihe nta mukandida uzaba yabonye amajwi arenga 50%, amategeko ateganya ko hazabaho icyiciro cya kabiri cy’amatora mu gihe kitarenze iminsi 37.
Kuba kubarura amajwi byahagaritswe, byatumye amaso y’Abanya-Zambia n’indorerezi mpuzamahanga akomeza guhangwa Komisiyo y’Amatora, mu gihe hategerejwe ko mu masaha 24 itangaza niba iki gikorwa gisubukurwa cyangwa niba hari izindi ngamba zifatwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!