Abantu barindwi barimo umushoramari w’Umunyamerika Roger Duarte wari warashyizwe ku rutonde rwa ‘Forbes 30 Under 30’ ndetse n’umuyobozi muri Telemundo, José Alberto Suárez, bishwe n’impanuka ya kajugujugu yabereye muri Kenya ku wa 19 Kanama 2026.
Polisi yo muri Kenya na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeje ko abaguye muri iyi mpanuka ari ba mukerarugendo batandatu n’umupilote w’Umunyakenya.
Mu bapfuye harimo Abanyamerika batanu, barimo Roger Duarte wari ufite imyaka 42 na José Alberto Suárez wari ufite imyaka 55.
Kajugujugu yari ibatwaye yavaga muri Loisaba Conservancy yerekeza mu gace ka Ewaso Nyiro muri Samburu, iza kugwa mu gace k’imisozi kari hafi ya Mount Ololokwe. Impamvu yateye iyi mpanuka ntiramenyekana.
Croix-Rouge ya Kenya yatangaje ko amakipe atandukanye yitabiriye ibikorwa by’ubutabazi no kugera ahabereye impanuka, ariko imirimo yo kuhakura imibiri igakomwa mu nkokora n’imiterere y’aho hantu ndetse n’umuriro wari ukomeje kwaka ahabereye impanuka.
Se wa Duarte, Roger Duarte Sr., yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’umuhungu we.
Yagize ati “Ndababaye cyane muri aka kanya. Nta magambo mfite yo gusobanura uko niyumva.”
Yakomeje avuga ko nta makuru menshi bari bafite ku cyateye impanuka, kuko iperereza ryari rigikomeje.
Duarte yatangiye umwuga we akora mu bijyanye n’amabanki n’ishoramari, mbere yo gushinga ikigo George Stone Crab afite imyaka 24.
Ubucuruzi bwe bwatumye mu 2012 ashyirwa ku rutonde rwa Forbes 30 Under 30. Asize umugore we Nicole Valls Duarte n’abahungu babo babiri.
José Alberto Suárez we yari umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Telemundo 31, Telemundo 49 na Telemundo Ft. Myers–Naples. Yari afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 25 mu itangazamakuru.
Abayobozi ba NBCU Newsgroup na Telemundo batangaje ko bababajwe cyane n’urupfu rwe, bamushimira uburyo yitaga ku bo bakoranaga n’abaturage ibitangazamakuru yayoboraga byakoreraga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!