IGIHE

Urubanza rwa Besigye rwasubitswe nyuma y’uko aguye mu Rukiko agatakaza ubwenge

0 30-07-2026 - saa 16:57, IGIHE

Urukiko Rukuru rwa Kampala rwasubitse iburanisha ry’urubanza rwa Dr Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, nyuma y’uko aguye mu rukiko agatakaza ubwenge ubwo yari mu rubanza aregwamo ibyaha birimo ubugambanyi n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Besigye w’imyaka 70, wari witabiriye iburanisha ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026, yaguye imbere mu Rukiko ubwo yari akomeje kwinubira uburyo urubanza rwe ruri kuba adafite abunganizi yihitiyemo. Nyuma yo kugwa, yahise ajyanwa mu bitaro bya Mulago.

Umugore we, Winnie Byanyima, yatangaje ko Besigye yajyanywe mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane (ICU), yataye ubwenge ndetse atavuga.

Byanyima yavuze ko umugabo we akeneye kuvurirwa mu bitaro byigenga aho yakurikiranwa n’umuganga we bwite, aho kuba mu bitaro bya Leta bya Mulago. Yagaragaje ko umuryango we utizeye ko yakwitabwaho uko bikwiye muri ibyo bitaro.

Urukiko rwasabye raporo y’ubuzima bwe

Nyuma y’uko Besigye atabashije gukomeza kuburana kuri uyu wa Kane, Umucamanza Emmanuel Baguma yategetse ubuyobozi bw’urwego rushinzwe amagereza muri Uganda gutanga raporo irambuye ku buzima bwe mbere y’iburanisha rizaba ku wa 4 Kanama 2026.

Icyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’uko gereza ya Luzira yari yandikiye urukiko ibamenyesha ko Besigye arwaye kandi atabasha kwitabira iburanisha ryari riteganyijwe.

Umucamanza kandi yasabye umwunganizi wari uhari mu rukiko, Sylvia Namawejje Ebitu, kumenyesha abandi bunganizi babiri bashyizweho na Leta kugira ngo bazitabire iburanisha ritaha.

Kugwa kwa Besigye kwabaye nyuma y’akanya ko guterana amagambo mu rukiko, aho yari amaze igihe asaba ko urubanza rwasubikwa kugira ngo abone umwanya wo kuganira n’abamwunganira bashyizweho na Leta.

Besigye yari yavuze ko nubwo urukiko rwamushyiriyeho abunganizi binyuze muri gahunda yo gufasha abadafite ubushobozi bwo kwiyishyurira abunganizi, atari yabonye igihe gihagije cyo kubaganiriza no gutegura urubanza.

Yari yasabye ko urubanza rusubikwa icyumweru kimwe kugira ngo abashe kwitegura, ariko urukiko rwanga icyo cyifuzo maze rutegeka ko iburanisha rikomeza.

Nyuma yaho ubushinjacyaha bwatangiye gutanga ubuhamya bwa mbere, ariko ibikorwa bihagarara nyuma y’uko Besigye aguye.

Besigye yafunzwe kuva mu Ugushyingo 2024, nyuma yo gufatirwa muri Kenya asubizwa muri Uganda, ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi.

Nyuma yo kugwa mu Rukiko, Besigye yatwawe n’imbangukiragutabara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza