IGIHE

Umwami wa Tooro azashyingurwa ku munsi yimitswe

0 3-09-2026 - saa 18:36, IGIHE

Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, azashyingurwa ku wa 12 Nzeri 2026, umunsi uzaba uhura n’imyaka 31 ishize yimye ingoma.

Uyu mwanzuro watumye umunsi wari usanzwe wizihizwa nk’isabukuru yo kwimikwa kwe uhinduka umunsi w’icyunamo, kuko ari bwo hazaba umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yimye Ingoma ku wa 12 Nzeri 1995 afite imyaka itatu gusa, asimbuye se Patrick Olimi Kaboyo III wari umaze gutanga.

Mu gihe yamaze ku ngoma y’imyaka irenga 30, Umwami Oyo yagaragaje uruhare mu kubungabunga umuco n’amateka y’Ubwami bwa Tooro, ndetse anashyigikira ibikorwa bigamije iterambere ry’umuco, imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage.

Amakuru y’umuhango wo kumushyingura yatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’abantu bo hafi y’umuryango w’ibwami mu nama yabereye ku ngoro y’umwami i Karisika, Fort Portal.

Umurambo w’Umwami Oyo uzavanwa i Entebbe ujyanwa i Fort Portal ku wa Gatanu Tariki 4 Kanama 2026, mu gitondo. Hari abifuzaga ko wajyanwa ahandi kugira ngo abaturage babone umwanya wo kuwusezeraho, ariko umuryango w’ibwami wafashe umwanzuro wo kuwugumisha ku ngoro y’umwami.

Mu mihango yo gusezera kuri uyu mwami, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ni we wenyine wemerewe kumusezeraho ubwo umurambo uzaba ugeze i Entebbe.

Perezida Museveni azahabwa uwo mwanya kubera ko ari Umukuru w’Igihugu ndetse akaba umwe mu barinzi b’ingoma bagize uruhare mu kurera Umwami Oyo akiri muto.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomire, yavuze ko nyuma yo gusezera kwa Perezida Museveni, umurambo uzajyanwa mu Karere ka Kyegegwa, aho uzaherekezwa mu rugendo rw’icyubahiro rugana ku ngoro y’umwami i Fort Portal.

Urwo rugendo ruzatangiza urukurikirane rw’imihango gakondo n’iyemewe na Leta izageza ku ishyingurwa ry’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV ku wa 12 Nzeri 2026.

Umwami Oyo yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kanama 2026, azize uburwayi. Yapfuye afite imyaka 34, amaze hafi imyaka 31 ari ku ngoma.

Umwami wa Tooro azashyingurwa ku munsi yimyeho ingoma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza