IGIHE

Umwami Edward Rukidi Nyabongo I wa Tooro yakoze imihango ya mbere yo kwimikwa

0 12-09-2026 - saa 23:43, IGIHE

Umwami mushya wa Tooro, Edward Rukidi Nyabongo I, yakoze imihango ya mbere yo mu rwego rwa gakondo ijyanye no kwimikwa kwe, ibera ku irimbi ry’abami i Fort Portal muri Uganda.

Iyi mihango yabaye intambwe mu kwimika umwami mushya nyuma y’itanga ry’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.

Muri uyu muhango, Umwami Edward yari aherekejwe na Omusuuga Kamurasi, abakuru b’umuryango w’Ababito ndetse n’abandi bagize umuryango w’ibwami. Aba bose bagize uruhare mu mihango gakondo ikorwa mu gihe cyo kwimika umwami mushya.

Uyu muhango wabaye nyuma y’uko Umwami Oyo atabarijwe i Fort Portal, nyuma y’igihe cyari gishize bari mu cyunamo, hagatangira urugendo ku gushyiraho umusimbura.

Iyi mihango yagaragaje kandi ko Umwami Edward Rukidi Nyabongo I yiyemeje gukomeza gukorana n’inzego ndangamuco za Tooro, mu gihe umuryango w’Ababito utangiye icyiciro gishya nyuma y’ubutegetsi bw’imyaka 30 bw’Umwami Oyo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara Ateenyi, na we yitabiriye uyu muhango.

Umwami Edward Rukidi Nyabongo I yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwami Oyo
Abo mu muryango w'ibwami bitabiriye imihango yo gutabariza umwami
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza