IGIHE

Umurambo wa Mobutu Sese Seko ugiye kuzanwa muri Congo, nyuma y’imyaka 16 ashyinguwe

0 24-10-2013 - saa 09:31, IGIHE

Imibiri y’uwahoze ari Perezida wa Congo Mobutu Sese Seko, n’uw’uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Zaire (RDC y’ubu), bigiye kuzanwa gushyingurwa muri Congo, nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’iki gihugu Joseph Kabila kuwa Gatatu. Mu ijambo rikomeye yagejeje imbere y’abagize inteko zombi z’igihugu cya Congo, Perezida Joseph Kabila yatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byavuye mu mishyikirano y’igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi, ibisagazwa by’uyu mutegetsi Mobutu (…)

Imibiri y’uwahoze ari Perezida wa Congo Mobutu Sese Seko, n’uw’uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Zaire (RDC y’ubu), bigiye kuzanwa gushyingurwa muri Congo, nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’iki gihugu Joseph Kabila kuwa Gatatu.

Mu ijambo rikomeye yagejeje imbere y’abagize inteko zombi z’igihugu cya Congo, Perezida Joseph Kabila yatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byavuye mu mishyikirano y’igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi, ibisagazwa by’uyu mutegetsi Mobutu Sese Seko bigarurwa mu gihugu akaba ariho bishyingurwa.

Perezida Kabila kandi yasabye ko ibisigazwa by’umurambo wa Moïse Tshombe wigeze kuyobora Minisiteri y’Intebe muri Congo nabyo bigarurwa mu gihugu.

Mobutu wahoze ayobora Zaire ubu yahindutse Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yapfuye taliki ya 7 Nzeri 1997 i Rabbat muri Maroc aho yari mu buhungiro, azize indwara ya kanseri ahita anashyingurwa mu irimbi rya gikirisitu ryitwa Pax, aho i Rabbat.

Mobutu yagiye ku butegetsi muri 1965 nyuma y’imyaka itanu gusa Congo ibonye ubwigenge ku Bubiligi.

Mobutu Sese Seko

Yayoboye kuva 1965 kugeza mu 1997. Ku ngoma ye bivugwa ko igihugu yari yarakigize akarima ke ndetse yaje no kugihindurira izina acyita Zaire.

Uretse n’igihugu, Mobutu nawe yihinduye amazina ava kuri Joseph-Desiré Mobutu yiyita Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu Wa Za Banga.

Mobutu yahiritswe ku butegetsi na Laurent-Désiré Kabila, nawe asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila ari nawe ukiyobora icyitwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri iki gihe.

Moïse Tshombe ku ruhande rwe we yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1964, nyuma za gukekwa na Mobutu kumugambanira amukatira urwo gupfa.

Mu 1969 Moïse Tshombe nibwo yapfuye azize indwara y’umutima aho yari mu buroko muri iki gihugu cya Algeria yari yarajyanwemo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza