IGIHE

Umunye-Ghana wafatwaga nk’umwe mu barebare ku Isi yapfuye

0 28-07-2026 - saa 23:31, IGIHE

Urupfu rwa Sulemana Abdul Samed, umugabo wari muremure kurusha abandi muri Ghana, witabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2026, rwashenguye benshi.

Sulemana Abdul Samed w’imyaka 33 yari afite uburebure bwa metero 2,23.

Yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Tamale uri mu majyaruguru ya Ghana, nko mu bilometero 160 uvuye mu majyepfo y’aho yavukaga mu Mudugudu wa Gambaga. Yari yarajyanywe kuvurizwayo nyuma y’uko amaguru ye afashwe n’indwara ikamuca ibisebe.

Umuvandimwe we witwa Sulemana Abdul Kudus, yabwiye BBC aati “Buri wese yari azi uburyo yari umuntu ugira ubuntu kandi w’umutima mwiza. Kuva yapfa kugeza ubu abantu benshi baracyaza mu rugo kubaza icyabiteye,”

Gukura cyane kwe kwatangiye ubwo yari afite imyaka 22 aba mu Murwa Mukuru Accra. Yasanzwemo indwara ya gigantism ituma umuntu akura mu buryo budasanzwe ariko ubwishingizi bwo kwivuza bwa Ghana ntibubashe kumuvuza.

Birashoboka ko yari yarakomeje gukura akagera ku burebure burenze ubwa metero 2,23 byemejwe ko afite mu 2023 mbere y’uko apfa.

Uyu mugabo wari uzwi cyane ku izina rya Awuche, risobanura ngo “Tugende” mu rurimi rw’Igi-Hausa, yari amaze igihe anahanganye n’ibibazo byatewe na ‘Marfan Syndrome’, indwara y’uruhererekane rw’imiryango ituma umuntu agira amaguru maremare bidasanzwe.

Mu minsi ishize umuvandimwe wa Perezida wa Ghana, John Mahama, Ibrahim Mahama yahuye n’uyu mugabo amwizeza ubufasha.

Ibrahim Mahama usanzwe ari umucuruzi ukomeye, yari yemeye kwishyura Ibitaro bya Kaminuza bya Tamale, ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi atanga amakuru ku buvuzi Awuche yagombaga guhabwa.

Ku bw’ibyago yitabye Imana, nubwo abaganga bari batangaje ko ubuvuzi yari ari guhabwa bwatangaga icyizere.

Sulemana Abdul Samed yitabye Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 28-07-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza