IGIHE

Umunye-Ghana akurikiranyweho gucucura Abanyamerika miliyari 11 Frw ababeshya urukundo

0 9-07-2026 - saa 23:17, IGIHE

Umunye-Ghana ukoresha imbuga nkoranyambaga uzwi nka Abu Trica, amazina ye nyakuri akaba Frederick Kumi, yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye kuburanishwa ku byaha ashinjwa byo gukoresha uburiganya bwifashishije urukundo bwatumye yambura abakecuru bo muri Amerika miliyoni 8$ (arenga miliyari 11 Frw).

Frederick Kumi uhakana ibyo aregwa byose, ubushinjacyaha buvuga ko yakoresheje ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gukora imyirondoro y’abantu batabaho kuri internet, agamije gucucura abakuze binyuze ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zo gushakiraho abakunzi.

Yabizezaga urukundo na bo bakamumarira amafaranga yabo.

Kumi yajyanywe muri Amerika ku wa Kane, aho ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 20 naramuka ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho.

Umwunganizi we mu mategeko, Oliver Barker-Vormawor, yabwiye BBC ko yari yagiye mu rukiko ku wa Kane agamije guhagarika icyo gikorwa cyo kumwohereza muri Amerika, ariko nyuma y’akanya gato aza kumenya ko Kumi yari yamaze koherezwa muri Amerika mu ndege ya Delta Airlines.

Barker-Vormawor yavuze ko Guverinoma ya Ghana yirengagije icyo ubutabera bunoze buteganya ngo kuko ngo itategereje icyemezo cy’urukiko, avuga ko icyemezo cyo kohereza Kumi muri Amerika gihabanya n’icyo Itegeko Nshinga rya Ghana riteganya.

Kumi yari asanzwe azwiho kwerekana ku mbuga nkoranyambaga ibintu by’agaciro. Afite abamukurikira barenga ibihumbi 100 kuri Instagram.

Ibi byatumye abantu batangira gukemangwa inkomoko y’amafaranga nk’ayo.

Kumi ukomoka mu mujyi wa Swedru uri mu majyepfo ya Ghana, yatawe muri yombi mu gikorwa cyahuje inzego za Ghana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize.

Hari ukutumvikana ku myaka ye nyakuri, aho umwunganizi we avuga ko afite imyaka 28, mu gihe abashinjacyaha bo muri Amerika bavuga ko afite imyaka 31.

Mu mezi ashize, inzego z’ubutabera za Amerika zakajije umurego mu guhangana n’abanyabyaha bakorera muri Amerika no muri Afurika y’Iburengerazuba, baba bagamije gucucura Abanyamerika abageze mu zabukuru utwabo.

Mu cyumweru gishize, undi Munye-Ghana woherejwe muri Amerika kubera ibyaha by’uburiganya, Joseph Kwadwo Badu Boateng uzwi cyane nka Dada Joe Remix, yemeye icyaha cyo gukoresha uburyo bwo kwizeza urukundo Abanyamerika akabacucucura utwabo.

Muri Werurwe 2026 na bwo Amerika zatangaje ko Umunye-Ghana witwa Derrick Van Yeboah wari uzwi nka ‘Van’ yahamijwe ibyaha byo kwiba Abanyamerika miliyoni 10$ binyuze mu bushukanyi bwitwaje urukundo.

Frederick Kumi akurikiranyweho gucucura Abanyamerika miliyari 11 Frw ababeshya urukundo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza