Umunyamakuru Abdrahamane Keïta, umaze amezi atatu afunzwe muri Mali, agiye kugezwa imbere y’urwego rw’ubutabera rushinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, azira amagambo yavuze agaruka ku gutsindwa kw’ingabo z’icyo gihugu mu Mujyi wa Kidal.
Keïta, uyobora ikinyamakuru Le Témoin, yatawe muri yombi ku wa 9 Kamena 2026, nyuma yo gutangaza ko Kidal igenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro, mu gihe nta ngabo cyangwa ubuyobozi bwa Mali buhari.
Mu mpera za Mata 2026, Ingabo za Mali n’abarwanyi b’Abarusiya bo mu mutwe wa Africa Corps birukanywe muri Kidal, nyuma yo gutsindwa n’inyeshyamba zishaka ubwigenge zo mu mutwe wa FLN hamwe n’iza JNIM zifitanye isano na al-Qaeda.
Kuva ku wa 25 Mata, Kidal igenzurwa n’imitwe ya JNIM na FLN, mu gihe Ingabo za Mali n’ubuyobozi bw’igihugu bitakihabarizwa.
Mu kiganiro Grand Jury cya Renouveau TV, Keïta yavuze ko atewe impungenge no kuba uyu mujyi usigaye “uyoborwa” na Iyad Ag Ghaly, Umuyobozi wa JNIM.
Ayo magambo ni yo yatumye akurikiranwa n’ubutabera, ashinjwa icyaha gishingiye ku ivangura ry’uturere, gishobora guhungabanya ubumwe bw’igihugu no gutuma abaturage batakariza Leta icyizere.
Ashinjwa kandi gutangaza no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma cyangwa ayobya abaturage.
Keïta ni umwe mu banyamakuru bazwi muri Mali. Yayoboye ibinyamakuru birimo L’Aurore na Le Témoin, ndetse yakundaga kwitabira ibiganiro mpaka byo kuri televiziyo.
Umwe mu bamwegereye yavuze ko nubwo agerageza gukomeza kwihangana, gufungwa bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye.
Ati “Arakomeye, ariko gereza ni gereza; ishobora gushegesha umuntu.”
Urubanza rwa Keïta ruburanishwa n’urwego rw’ubutabera rushinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ari na rwo rwakatiye undi munyamakuru ukomeye muri Mali, Chahana Takiou, igifungo cy’amezi atandatu.
Takiou yari yanenze uko uru rwego rukoresha amategeko ajyanye n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, avuga ko abangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!