IGIHE

Umuhungu wa Gen Muhoozi yarangije amasomo ya gisirikare muri Royal Military Academy Sandhurst

0 6-08-2026 - saa 11:58, IGIHE

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yarangije amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst, mu Bwongereza.

Ruhamya, yarangije aya masomo ari kumwe na Bakira Ruyondo na we ukomoka muri Uganda.

Aba basore bombi bari mu basirikare basoje amasomo ku wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026, nyuma y’amahugurwa akomeye yabigishije ibijyanye n’ubuyobozi, imikorere ya gisirikare ndetse n’uburyo bwo kuyobora abasirikare.

Mu minsi ishize, Gen Muhoozi yasangije abamukurikira amafoto ya Ruhamya ari mu mahugurwa, ndetse anashyiraho ifoto igaragaza itandukaniro hagati y’ubunararibonye bw’umuhungu we muri Sandhurst n’igihe na we yari umunyeshuri muri iryo shuri mu myaka 27 ishize.

Gen Muhoozi na we yanyuze muri iri shuri rya gisirikare. Yinjiye mu Ngabo za Uganda (UPDF) mu 1999, arangiza amasomo muri Sandhurst mu 2000 ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Kuba Ruhamya arangije Sandhurst bibaye ikindi gikorwa gishimangira amateka y’umuryango wa Perezida Yoweri Museveni mu gisirikare.

Perezida Museveni yayoboye abarwanyi ba National Resistance Army mu ntambara yo kubohora Uganda yabaye hagati ya 1981 na 1986, yasize afashe ubutegetsi.

Ruhamya ubu yinjiye mu gisekuru gishya cy’abasirikare ba UPDF batorejwe muri Sandhurst, ishuri rimaze imyaka myinshi ritegura abayobozi b’ingabo z’ibihugu bitandukanye.

Royal Military Academy Sandhurst ni rimwe mu mashuri ya gisirikare azwi cyane ku Isi, aho hagiye higa abasirikare n’abagize imiryango y’ibwami bo mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, Jordan, Oman, Bahrain, Botswana na Nigeria.

Ruhamya (uri iburyo) yarangije aya masomo ari kumwe na Bakira Ruyondo na we ukomoka muri Uganda
Ruhamya ari mu basirikare basoje amasomo ku wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza