IGIHE

Umugabekazi wa Tooro yashinje Andrew Mwenda gushaka guhirika ingoma

0 10-09-2026 - saa 07:47, IGIHE

Umugabekazi wa Tooro, Best Kemigisa, yavuze ko umunyamakuru Andrew Mwenda n’abandi bagize umuryango w’abakomoka ku bami bafashe icyemezo cyo gutangaza undi Mwami wa Tooro mu gihe umuryango w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wari ukiri mu gahinda k’urupfu rwe.

Mu nyandiko yasohoye ku wa 10 Nzeri 2026, Umugabekazi Best Kemigisa yavuze ko agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’umuhungu we, Umwami Oyo, wapfuye ku wa 27 Kanama 2026 azize kanseri.

Yavuze ko nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo, Perezida wa Uganda yakoze ibishoboka byose kugira ngo umurambo w’Umwami usubizwe muri Tooro kandi ushyingurwe mu cyubahiro, ndetse ko ingabo za Uganda zafashije mu gutegura imva ye n’imihanda ijya ku irimbi ry’abami.

Icyakora, Umugabekazi yavuze ko mbere y’uko bagera i Fort Portal ahabereye imirimo ya nyuma yo gusezera Umwami Oyo, Andrew Mwenda yatangaje ko hari itsinda ry’abagize umuryango w’abakomoka ku bami ryari ryihitiyemo undi muntu ugomba kuba Umwami wa Tooro.

Ati “Nta n’umwe muri bo wigeze ampamagara ngo ambwire ko yifatanyije natwe mu kababaro k’urupfu rw’umuhungu wanjye cyangwa ngo abaze ibyo Umwami Oyo yari yateganyije ku hazaza h’ingoma.”

Umugabekazi yavuze ko atari ubwa mbere habaye impaka ku izungura ry’ingoma ya Tooro. Yibukije ko ubwo Umwami Oyo yimikwaga yari akiri muto, hari bamwe mu bagize umuryango bavugaga ko adakwiye kuba Umwami kubera imyaka ye mike, ndetse ko se, Omukama Patrick, atari yarasize inyandiko igaragaza uzamusimbura.

Yavuze ko icyo gihe ikibazo cyagejejwe mu nkiko, maze Umwami Oyo agatsinda, bityo akemezwa nk’umuyobozi wemewe w’Ubwami bwa Tooro.

Best Kemigisa yavuze ko umuhungu we yakomeje kuyobora Tooro mu myaka 31 yamaze ku ngoma, akagira uruhare mu guteza imbere ubwami ndetse akagira n’umubano mwiza n’abantu batandukanye muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko nyuma y’itangazwa ry’undi mwami, umuryango we wahuye n’ibibazo birimo kuba abasirikare ba Uganda barashyizwe hafi y’ingoro y’umwami, bigatuma batabasha kwakira abantu cyangwa kugenda mu bwisanzure.

Umugabekazi yasabye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen. Kayanja Muhanga, ubuyobozi bwa UPDF ndetse na Perezida wa Uganda gufasha umuryango we kubona umwanya wo kunamira no gushyingura Umwami Oyo mu mahoro n’icyubahiro.

Yasabye kandi abari mu mpaka zo gushaka uzasimbura Umwami Oyo kubanza guhagarika izo mpaka, kugira ngo umuryango ubone umwanya wo gusezera ku Mwami.

Ati “Yari umuhungu mwiza. Yari Umwami mwiza. Yakundaga Tooro kandi ayikorera imyaka 31. Ikirenze byose, yakoreraga Imana. Nimureke tumusezeraho mu cyubahiro yari akwiye.”

Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yari amaze imyaka 31 ayobora Ubwami bwa Tooro, akaba yaragiye ku ngoma akiri muto nyuma y’urupfu rwa se, Omukama Patrick Matthew Kaboyo Olimi III.

Ku wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026 nibwo Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda yatangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro. Bivugwa ko uyu mugabo ashyigikiwe n’abarimo Mwenda.

Nyuma y’amasaha make uyu Mwami yimitswe, Igikomangoma Ruth Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba wa Tooro, yahakanye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ayo makuru atari ukuri kandi ko atandukanye n’irage ry’umuvandimwe we wapfuye.

Yavuze ko Umwami Oyo yasize inyandiko y’irage igaragaza neza uzasimbura ku ngoma.

Ati “Umuvandimwe wanjye yasize inyandiko y’irage isobanura neza ko uzamusimbura ku ngomba ari umuhungu we, akaba ari we uzaragwa ingoma.”

Komuntale yavuze kandi ko muri iyo nyandiko Umwami Oyo yari yaratanze amabwiriza arambuye ku bijyanye n’abandi bashobora kuzasimbura mu gihe habaho impamvu yihariye, ariko ko ibyo byavuzwe ko ari Edward Rukidi Kijanangoma bidahuye n’ibyo yasize ategetse.

Andrew Mwenda yashinjwe gushaka guhirika ingoma y’Ubwami bwa Tooro
Umugabekazi wa Tooro aracyari mu gahinda ko gupfusha umuhungu we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza