IGIHE

Umudepite wakubise umukozi wa RwandAir yafunzwe akigera muri Gabon

0 10-09-2026 - saa 13:10, IGIHE

Umudepite wigenga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Gabon, Augustin Lobelle Yembi, yafunzwe akigera i Libreville nyuma yo koherezwa n’u Rwanda.

Uyu mudepite akurikiranyweho gukubita umukozi wa sosiyete ya RwandAir ubwo yari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Tariki ya 3 Nzeri 2026, Yembi wanyuraga mu Rwanda avuye mu kindi gihugu, yagaragaye akubita urushyi umukozi wa RwandAir, amashusho yafashwe na ‘CCTV Camera’ akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Yembi akimara gukubita uyu mukozi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zahise zimuta muri yombi, ziramufunga, icyakora nyuma y’ibiganiro by’ibihugu byombi, hafashwe umwaznuro wo kumusubiza muri Gabon tariki ya 6 Nzeri, agakurikiranwa n’ubutabera bwaho.

Mu gihe Depite Yembi afunzwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon iri gukurikiranira hafi dosiye ye nk’urwego rumushinzwe. Ishima icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kumwohereza i Libreville.

Augustin Lobelle Yembi yafunzwe akigera i Libreville, azira gukubita urushyi umukozi wa RwandAir
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza