IGIHE

Ukraine yateye utwatsi ibivugwa ko ishyigikiye umutwe wa M23

0 11-07-2026 - saa 21:22, IGIHE

Ukraine yahakanye ibirego bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, wavuze ko Kyiv ishyigikiye umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ukraine yavuze ko ibyo birego ari “amakuru ari ibinyoma bitangazwa n’u Burusiya”, ishimangira ko itivanga mu ntambara zo ku mugabane wa Afurika.

Iyi ntambara y’amagambo yakomeje mu gihe intambara y’amasasu hagati y’u Burusiya na Ukraine na yo ikomeje kuva mu ntangiriro za 2022, ndetse buri ruhande rushishikajwe no gushimangira umubano warwo n’ibihugu bya Afurika.

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, ubwo Lavrov yari mu ruzinduko rw’akazi mu Burundi yavuze klo Ukraine yivanze mu ntambara zo muri Afurika harimo no gufasha umutwe wa M23 wo muri RDC. Aha yari mu biganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, mbere yo guhura na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uri ku mwanya w’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati “Turabona ibikorwa byo kwivanga gukomeye kw’amahanga mu bibazo bya Afurika, harimo n’aho Leta yemewe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifashijwe n’u Burundi, iri guhangana n’ubugizi bwa nabi bwa M23 ishyigikiwe n’amahanga, harimo n’Abanya-Ukraine. Turabizi, kandi n’inshuti zacu na zo zirabizi.”

Yakomeje avuga ko Abanya-Ukraine bagerageza kwifatanya n’imitwe irwanya za guverinoma zemewe mu bihugu bitandukanye bya Afurika kugira ngo bigaragaze nk’abagize uruhare muri politiki y’akarere, ndetse ngo intego yabo nyamukuru ari guteza ibibazo mu bihugu bifitanye ubucuti n’u Burusiya.

Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe, Lavrov yavuye mu Burundi ku wa Gatanu.

Ukraine yahakanye ibyo birego

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yahakanye byimazeyo ibyo birego.
Umuvugizi wa Minisiteri, Heorhii Tykhyi, yagize ati “Ibivugwa na Lavrov ko Ukraine ishyigikiye M23 mu burasirazuba bwa RDC ni amakuru atangazwa n’u Burusiya adafite ibimenyetso. Turabihakana ku mugaragaro kandi turabyamagana.”

Yongeyeho ati “Ukraine ntabwo yivanga mu makimbirane yo muri Afurika. U Burusiya ni bwo bubikora, butera inkunga imitwe inyuranyije n’ibihano mpuzamahanga, bugateza umutekano muke ndetse bugashaka abaturage b’ibihugu bya Afurika bo kujya kurwana mu ntambara yabwo na Ukraine.”

Yakomeje avuga ko kuba Moscow ishinja abandi ibyo ubwayo ikora atari ibintu bishya.

Tykhyi yavuze ko intego y’u Burusiya ari ukuyobya uburari no gushaka kuyobya abantu

Ati “Intego y’u Burusiya iragaragara, ni uguhungabanya imbaraga z’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’Ibiyaga Bigari no kurangaza abantu ku bikorwa byabwo byangiza inzira y’amahoro.”

Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC imaze igihe, aho M23 ivuga ko irwanirira uburenganzira n’umutekano w’Abanye-Congo b’Abatutsi, ivuga ko za guverinoma za Congo zabanje zananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yari agamije kubarinda no kubaha uburenganzira nk’abaturage b’igihugu.

Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yashyize hamwe ihuriro ry’ingabo n’imitwe itandukanye kugira ngo ihangane na M23. Uretse ingabo za Congo (FARDC), iri huriro ririmo n’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu rwego rw’amasezerano y’umutekano hagati ya Kinshasa na Gitega, imitwe yitwaje intwaro y’abaturage izwi nka Wazalendo, ndetse n’umutwe wa FDLR.

FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. U Rwanda rushinja uyu mutwe guhungabanya umutekano warwo, mu gihe n’Abanye-Congo b’Abatutsi bawushinja kubagabaho ibitero, kubica no kubahohotera.

Ukraine yahakanye ibyo gufasha M23
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza