IGIHE

Uko Tshisekedi yagiriwe inama na M23 agakomeza kwinangira

0 24-02-2023 - saa 07:10, Musangwa Arthur

Ibibazo by’umutekano muke, ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, irumbuka ry’imitwe yitwaje intwaro, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa bibi bikomeje gufata intera by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi. RDC ikomeje kwegeka ibibazo byayo ku Rwanda no kwemeza ko uyu mutwe ufashwa narwo nubwo rwo rubihakana.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasobanuye ko muri RDC hari ibibazo bibiri binini ari byo; imiyoborere cyangwa imikorere mibi no kubura ubushake bwa politiki.

Rutaremara ahamya ko ikibazo cy’uburasirazuba bwa RDC habonetse ubushake bwa politiki cyabonerwa umuti kandi ari yo ubwayo yakirangiza.

Ubu bushake bwa politiki kandi nibwo bwarangiza ikibazo cy’imitwe nka FDLR, ADF, Red Tabara na za Mai Mai. Rutaremara yahishuye uko M23 yagiriye inama Tshisekedi y’uko harandurwa iyi mitwe.

Yavuze ko Tshisekedi yasabye abayobozi ba M23 kumugira inama ku kibazo cy’uko imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa DRC irenga 130 yatsindwa ikavaho.

Bamusabye kubafasha gushyiraho batayo eshatu; imwe ikava mu basirikare ba M23, indi ikava mu basirikare ba Bemba indi ikava mu basirikare ba FARDC, zigatorezwa hamwe. Uwo mutwe ugahabwa ubuyobozi bumwe, nyuma bakabaha amezi ane cyangwa atanu bakaba babohoye u Burasirazuba bwa RDC yose.

Icyo gitekerezo Tshisekedi yaracyemeye ariko ntiyagishyira mu bikorwa.

Rutaremara ati “Habonetse ubushake bwa politiki, ikibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC gishobora kurangizwa na yo ifatanyije n’ibihugu bifite imitwe y’iterabwoba mu Burasirazuba harimo; u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi”.

Asobanura ko ibi bihugu igihe byaba bimaze gutsinda iyo mitwe y’iterabwoba byafasha RDC gutsinda indi mitwe ya za Mai Mai iri mu Burasirazuba bwayo.

Hari ubushake bwa politiki kandi RDC ikemera gushyira mu bikorwa amasezerano yasinye yose, iki gihugu n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) barangiza ikibazo cy’imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ubushake bwa politiki kandi ni bwo bwatuma ingabo zose RDC yakura n’ahandi, zaza zikarangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwayo kuko ntabwo gikomeye cyane.

Ni ryari RDC izagira amahoro?

Rutaremara asanga gutsinda imitwe yose irwanya Leta, gushyira mu bikorwa amasezerano yose arimo; kwambura intwaro imitwe yose, gushyira ababikwiye mu ngabo za leta, kubasubiza mu buzima busanzwe no gucyura impunzi bitazana amahoro arambye muri RDC.

Ati “Igihe cyose RDC igifite imiyoborere n’imikorere mibi, igihe cyose ba mpatsibihugu bakinyunyuza ubukungu bwa RDC uko bishakiye, igihe cyose ruswa n’icyenewabo n’izindi ngeso mbi zose zikirangwa mu buyobozi bwa RDC, nta mahoro izagira”.

Asobanura ko kubera uburyo Uburasirazuba bwa RDC ari agace kabayeho mu gihe kirekire nta butegetsi buhamye, igihe cyose imitwe irwanya leta yakongera ikirema, ikibazo kikongera kikavuka.

Ati “Njyewe icyo ntekereza numva RDC yose ikwiye kubohorwa. Yabohorwa na nde? Yabohorwa n’Abanye-Congo ubwabo”.

Rutaremara asanga igisubizo gihamye cyo kubohora RDC ari uko niba koko M23 ari umutwe w’impinduramatwara w’abanye-Congo, ukwiye gushaka urundi rubyiruko rw’abanye-Congo hirya no hino ikarukoraho ubukangurambaga, ikarwongerera ubumenyi, bakarwigisha politiki, bakaruha n’ingengabitekerezo yo kubohora igihugu cyabo.

Urwo rubyiruko rwakora ihuriro riharanira impinduramatwara rigashyiraho ubuyobozi buzima buzariyobora mu kubohora igihugu cyose cya RDC.

Perezida Kagame yavuze ko ikizakemura ibi bibazo by’umutekano, ari ubushake bukomeye bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe.

Ati "Igikenewe cyane uyu munsi, ni ubushake buhamye bwa politiki mu gushyira mu bikorwa ingamba ziri gufatwa n’akarere […] Ibi bikwiriye kuba ibigamije gikemura ikibazo rimwe na rizima ari nacyo kizazana impinduka mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC no mu bihugu bituranye."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugera ku gisubizo kirambye kuri ibyo bibazo.

Tito Rutaremara yahishuye ko Perezida Tshisekedi yagiye yanga gushyira mu bikorwa ibyo yaganiriye na M23
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza