IGIHE

Uganda: Yarashwe arapfa kubera kurenga ku mabwiriza y’umuganda

0 30-08-2026 - saa 11:27, IGIHE

Umumotari wo muri Uganda yarashwe arapfa mu gihe cya gahunda y’umuganda wabereye mu gace ka Ndejje Kanaaba, muri Makindye-Ssabagabo, nyuma yo gukekwaho kutubahiriza amabwiriza yashyizweho kuri uwo munsi w’isuku.

Uyu mugabo witwa Ronald Kizito Jjuuko, ufite imyaka 38, yishwe arashwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026. Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rwe ndetse ifunga umwe mu bapolisi bayo ukekwaho kurasa uyu mumotari.

Polisi yavuze ko abapolisi bo kuri Station ya Ndejje bari bashinzwe kurinda umutekano mu gikorwa cy’isuku rusange cyari cyateguwe n’abaturage, ndetse hakaba hari ibice byari byabujijwe kwinjirwamo mu rwego rwo kugenzura uko icyo gikorwa kigenda.

Amakuru ya mbere yatanzwe na Polisi avuga ko uyu mumotari yagerageje kunyura ahantu atemerewe akoresheje moto ye, ibintu byaje gutuma araswa mu buryo bukiri gukorwaho iperereza.

Polisi yavuze ko akekwaho kurasa Jjuuko ari Allan Okello, ukorera kuri Station ya Ndejje. Uyu mupolisi yahise atabwa muri yombi mu gihe hakomeje iperereza rigamije kumenya icyatumye akoresha imbunda ndetse no gusuzuma niba gukoresha imbaraga z’umurengera byari bifite ishingiro.

Polisi ya Uganda yatangaje ko nubwo abapolisi bafite inshingano zo kubungabunga umutekano, kurinda ubuzima n’imitungo y’abaturage, gukoresha imbaraga bigomba gukorwa mu buryo bwubahiriza amategeko, bukenewe kandi bujyanye n’uburemere bw’ikibazo cyabaye.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe Uganda yari iri gukora Umunsi w’Isuku rusange, gahunda ihuza abayobozi, abaturage n’inzego z’umutekano mu gusukura ahantu hahurira abantu benshi no guteza imbere isuku.

Urupfu rwa Jjuuko rwateje impaka ku buryo inzego z’umutekano zubahiriza amabwiriza ya gahunda nk’iyi, mu gihe Polisi ikomeje kuvuga ko iperereza rizagaragaza neza uko ibyabaye byagenze.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza