Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wari Umwami w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda, yatanze afite imyaka 34.
Urupfu rw’uyu mwami rwatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki, wavuze ko yatanze ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, ahagana Saa Yine z’ijoro ku isaha ya Uganda.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Rwomiire yagize ati “Ni agahinda gakomeye n’umutima uremerewe mbamenyesha urupfu rw’Umwami wa Tooro, Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.”
Aya makuru aje nyuma y’amasaha make Ubwami bwa Tooro butangaje ko Umwami Oyo yari arembye cyane, bunasaba abaturage gusenga no kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya ku buzima bwe.
Rwomiire yavuze ko urupfu rw’Umwami Oyo ari igihombo gikomeye ku muryango w’ibwami, abaturage ba Tooro ndetse na Uganda muri rusange. Yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe, gutuza no gusenga muri iki gihe cy’icyunamo.
Yongeyeho ko ingoma ya Tooro izakomeza, avuga ko Umwami Oyo asize igikomangoma kizamusimbura. Icyakora, amazina y’uzaragwa ingoma azatangazwa mu gihe gikwiye, hakurikijwe imigenzo n’umuco by’Ubwami bwa Tooro.
Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yavutse ku wa 16 Mata 1992. Yimitswe kuba Umwami wa Tooro mu 1995 afite imyaka itatu gusa, aba umwe mu bami bato cyane batangiye kuyobora ubwami ku isi.
Ubwami bwa Tooro buri mu burengerazuba bwa Uganda, bukaba ari bumwe mu bwami gakondo bwemewe muri icyo gihugu. Umwami Oyo yari amaze imyaka isaga 30 ayoboye ubu bwami kuva yasimbura se akiri muto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!