IGIHE

Uganda: Minisitiri yasabye abapfakazi kubanza kwiyandikishaho ubutaka mbere yo gushyingura abo bashakanye

0 21-08-2026 - saa 10:49, IGIHE

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutaka, Imyubakire n’Iterambere ry’Imijyi muri Uganda, Harriet Ntabazi, yasabye abapfakazi n’abapfakazi b’abagabo kubanza kwiyandikishaho ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi byerekana uburenganzira ku mutungo nyuma yo gupfusha abo bashakanye, kugira ngo birinde abashobora kubariganya imitungo yabo.

Ntabazi yatanze ubu butumwa ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri Uganda Media Centre, mbere y’Icyumweru cyahariwe Ubutaka kizabera mu karere ka Rwenzori kuva ku wa 24 kugeza ku wa 29 Kanama.

Yasabye ababuze abapfakaye kubanza kureba niba bafite ibyangombwa by’ubutaka mbere yo kujya mu mihango yo gushyingura, avuga ko kutabikora bishobora kubakururira amakimbirane y’ubutaka cyangwa kubwamburwa.

Ati “Ku bapfakazi bose, iyo uwo mwakundaga apfuye, banza urebe ibikureba mbere yo kujya gushyingura. Gerageza gushyira hamwe ibyangombwa byawe mbere yo kongera kubabara bwa kabiri.”

Minisitiri Ntabazi yavuze ko abagore, abagabo n’abana bakwiye kubika neza impapuro z’ubutaka n’izindi nyandiko zigaragaza uburenganzira ku mutungo, kugira ngo abavandimwe, abatekamutwe cyangwa abandi bashaka kwigarurira ubutaka bataboneraho urwaho mu gihe umuryango uri mu kababaro.

Yatangaje ko Leta ya Uganda iri gukora ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uburenganzira bwabo ku butaka ndetse no kubafasha kumenya uburyo bwo kuburinda.

Ntabazi yavuze ko kugira uburenganzira bwizewe ku butaka ari ingenzi mu kubukoresha neza no guteza imbere ubukungu, cyane cyane mu gihe amakimbirane ashingiye ku butaka n’uburiganya mu byangombwa bikomeje kugaragara.

Minisitiri Harriet Ntabazi yasabye abapfakazi kubanza kwiyandikishaho ubutaka mbere yo kujya gushyingura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza