IGIHE

Ubuhinzi bw’itabi muri Afurika bwariyongereye, ku Isi buragabanyuka

0 31-08-2026 - saa 17:42, IGIHE

Isesengura ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko ubuhinzi bw’itabi muri Afurika bwakomeje kwiyongera mu gihe umusaruro w’itabi ku rwego rw’Isi ugenda ugabanyuka.

Raporo igaragaza ko hagati ya 2012 na 2024, umusaruro w’amababi y’itabi ku Isi wagabanyutse hafi 19%, ariko muri Afurika wo wiyongereye hafi 9%.

Muri icyo gihe kandi, amafaranga Afurika ikoresha itumiza hanze itabi ryatunganyijwe yiyongereye inshuro zirenga ebyiri, ava kuri miliyoni 833 z’Amadolari ya Amerika agera kuri miliyari 1,77 z’Amadolari.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya itabi muri WHO, Dr Vinayak Prasad, yavuze ko ikibazo cy’itabi kitagarukira gusa ku buzima, ahubwo kigira n’ingaruka ku bucuruzi, iterambere ndetse n’ibidukikije.

Ati “Iki si ikibazo cyo kurwanya itabi gusa. Ni ikibazo cy’ubuzima, ubucuruzi, iterambere n’ibidukikije. Ubuhinzi bw’itabi bushyira abakozi n’imiryango yabo mu byago bikomeye by’ubuzima, bukangiza ibidukikije kandi bushobora gutuma abahinzi baguma mu myenda.”

Afurika yagize uruhare rwa hafi 11% mu musaruro w’amababi y’itabi ku isi mu 2024, aho ibihugu bya Zimbabwe, Malawi, Tanzania, Mozambique na Uganda biri mu biza ku isonga mu musaruro mwinshi. Afurika y’Iburasirazuba yonyine itanga hafi 90% by’umusaruro w’itabi ku mugabane.

Raporo igaragaza ko ubuhinzi bw’itabi bukoresha ubutaka, amazi n’umutungo kamere byashoboraga gukoreshwa mu kongera umusaruro w’ibiribwa. Bugaragazwa kandi nk’ubufitanye isano no kwangirika k’ubutaka, gukoresha imiti yica udukoko, gutema amashyamba ndetse no kohereza imyuka ihumanya ikirere.

WHO yasabye ibihugu gushyigikira abahinzi n’abakozi bari mu ngeri y’itabi babashakira indi mirimo ibabyarira inyungu, no gushyira imbere ubuzima rusange n’iterambere rirambye.

Ubuhinzi bw'itabi buri kwiyongera muri Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza