IGIHE

Uber yahagaritse ibikorwa byayo muri Uganda na Nigeria

0 3-09-2026 - saa 11:13, IGIHE

Ikigo gitanga serivisi zo gutwara abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga, Uber, cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa byacyo muri Nigeria na Uganda.

Uber yatangaje ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’isuzuma ryimbitse ku mikorere y’ubucuruzi bwayo muri ayo masoko yombi. Iki kigo cyatangiye gukorera muri Nigeria mu 2014, naho muri Uganda gitangira mu 2016.

Nyuma yo kuva muri ibyo bihugu, Uber isigaye ikorera ku mugabane wa Afurika mu bihugu bine gusa birimo Misiri, Ghana, Kenya na Afurika y’Epfo.

Muri Nigeria, abashoferi bakoranaga na Uber bari bamaze igihe bagaragaza ko batishimiye ibiciro by’ingendo biri kuri porogaramu y’iki kigo, bavuga ko biri hasi ugereranyije n’ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse. Banavugaga ko amafaranga Uber ibakata nk’amafaranga ya serivisi ari menshi.

Uretse ibyo, Uber yari ihanganye n’andi masosiyete atanga serivisi nk’izi.

Itangazo Uber yahaye BBC rivuga ko iki cyemezo kireba gusa amasoko ya Nigeria na Uganda, kandi ko nta ngaruka kigira ku bikorwa byayo mu bindi bihugu bya Afurika. Iki kigo cyongeye kuvuga ko kigifite icyizere ku isoko ryo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho kibona ko hakiri amahirwe yo gukura.

Muri Uganda, itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko kuva kwa Uber bishobora kugira impinduka ku buryo abagenzi bo mu murwa mukuru Kampala bakoresha izi serivisi, ariko ko icyuho gishobora kuzibwa n’izindi porogaramu nka Faras, Bolt na SafeBoda.

Uber yahagaritse ibikorwa byayo muri Uganda na Nigeria
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza