Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yasabye abaturage bayo kuva mu gihugu cya Eswatini giherereye mu majyepfo ya Afurika, kubera impungenge z’umutekano.
Iyo minisiteri yavuze ko mu mpamvu zayo zishingiye ku mutekano harimo uburiganya bukabije bukorerwa kuri internet ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bifitanye isano n’imikino y’amahirwe, ariko ntiyatangaje ibisobanuro birambuye kuri ibyo bibazo.
U Bushinwa bwagiriye inama abaturage babwo kwimukira vuba bishoboka mu bihugu bifatwa nk’ibifite umutekano kurushaho, birimo Afurika y’Epfo ituranye na Eswatini.
Eswatini ni kimwe mu bihugu 12 ku Isi, ndetse kikaba ari cyo gihugu cyonyine muri Afurika, gifitanye umubano mu bya dipolomasi na Taiwan, igihugu u Bushinwa buvuga ko ari igice cy’ubutaka bwabwo.
Ku wa Kabiri Times of Eswatini yatangaje ko Abashinwa 40 bafungiwe muri Eswatini kuva mu kwezi gushize, nyuma yo gufatwa ubwo bageragezaga kuva muri icyo gihugu.
Aba bantu bafashwe bwa mbere muri Werurwe, hamwe n’abandi banyamahanga benshi, ubwo inzego z’umutekano zakoraga ibikorwa byo gusaka ahakekwaga gukorerwa ibikorwa by’imikino y’amahirwe itemewe kuri internet mu Murwa Mukuru wa Eswatini, Mbabane, ndetse no mu bice biyikikije.
Abunganizi babo mu mategeko bari barandikiye Ubushinjacyaha Bukuru na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bavuga ko bari bemeye ibyaha bijyanye no kutubahiriza amategeko y’abinjira n’abasohoka mu gihugu, ndetse bakaba barishyuye amande bari bahawe n’inkiko.
Abo Bashinwa 40 nyuma bongeye kurekurwa hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru, abunganizi babo bakavuga ko kongera kubafunga byari binyuranyije n’amategeko.
U Bushinwa bwavuze ko abahitamo kujya muri Eswatini cyangwa kuhaguma bazaba bahuye n’ibyago bikomeye by’umutekano, kandi ko ubushobozi bwo kubafasha mu gihe bibaye ngombwa bushobora kugabanyuka bitewe n’ibihe.
Ntiharamenyekana umubare w’Abashinwa baba cyangwa bakorera muri Eswatini.
Mu myaka myinshi ishize, u Bushinwa busaba bihugu bifitanye umubano na Taiwan kugira ngo bihagarike uwo mubano.
Muri Mata, Taiwan yashinjaga Beijing kugerageza kuburizamo urugendo rwa Perezida wayo Lai Ching-te muri Eswatini, binyuze mu gushyira igitutu ku bihugu bituranye na Eswatini kugira ngo bimuhagarikire uburenganzira bwo kunyura mu kirere cyabyo.
Urwo rugendo rwari ruteganyijwe kuva ku wa 22 kugeza ku wa 26 Mata, rugamije kwizihiza imyaka 40 Umwami Mswati III amaze yimye ingoma, ariko rwaje gusubikwa nyuma y’izo mpinduka.
Lai yaje kugera muri Eswatini muri Gicurasi, ariko ntiyigeze atangaza uburyo yagezeyo. Nta na kimwe muri ibyo bihugu cyari cyatangaje mbere iby’urwo ruzinduko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!