IGIHE

U Burusiya bwashinje ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gutambamira inama izabuhuza na Afurika

0 1-10-2026 - saa 17:58, IGIHE

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biri gushyira igitutu ku bihugu bya Afurika mu rwego rwo kubibuza kwitabira inama ihuza uyu mugabane n’iki gihugu kinini ku Isi mu buso izabera i Moscow.

Umuvugizi w’iyi minisiteri, Maria Zakharova, yabivuze ku wa Gatatu, mu gihe hasigaye igihe gito ngo iyi nama izaba ku wa 28-29 Ukwakira, ibe.

Zakharova yagize ati “Turi kubona rwose ko hari ibikorwa by’abo duhanganye bo mu bihugu byo mu burengerazuba byo gushyira igitutu ku bafatanyabikorwa ba Afurika mu rwego rwo kubabuza kuza i Moscow.”

Yavuze ko ibi ari ugukomeza uburyo bw’imitekerereze y’ubukoloni bwakoreshejwe muri Afurika, avuga ko ibihugu byahoze bikoroniza Afurika bitakibasha kugendana n’isi iri guhinduka umunsi ku wundi.

Yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba bikomeje gushaka gutegeka Afurika uko yitwara nyamara ari ibintu bitakigezweho muri ibi bihe buri wese aba areba ibimwungura.

Uyu muvugizi ntiyatangaje amazina y’ibihugu. Yavuze ko ibihugu bya Afurika bishishikajwe politiki y’ububanyi n’amahanga yigenga, ishingiye ku nyungu zabyo, anagaragaza icyizere ko iyi nama izitabirwa n’ibihugu byinshi bya Afurika.

Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Aleksandr Alimov, yavuze ko abayobozi ba Burkina Faso, Mali na Niger biteganyijwe ko bazitabira iyi nama.

Ibi bihugu bitatu byo mu karere ka Sahel byateje imbere umubano wabyo na Moscow mu myaka ishize ndetse ntibicana uwaka n’abo mu Burengerazuba bw’Isi bishinja kubisahura.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Zakharova yongeye kugaragaza impungenge nk’izi, avuga ko u Burusiya bwabangamiwe n’ibikorwa byo kubuza ibihugu bya Afurika kugira uruhare mu nama yo 2023 ndetse no mu nama z’abaminisitiri zabereye i Sochi mu 2024 n’i Cairo mu 2025.

Mbere y’inama yabereye i St. Petersburg mu 2023, umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, gukoresha ambasade zabyo ziri muri Afurika zibishyiraho igitutu kugira ngo zititabira iyi nama ku buryo bugaragara.

Inama ya mbere ya Afurika n’u Burusiya yabereye i Sochi mu 2019, yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu 54 byose bya Afurika, aho ibihugu 45 byari bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Inama ya kabiri yabereye i St. Petersburg mu 2023, yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu 48 bya Afurika, aho ibihugu 27 byari bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu.

Inama ya kabiri yabereye i St. Petersburg mu 2023 ihuje u Burusiya na Afurika, yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu 48 bya Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza