Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby, yahaye imbabazi Success Masra, wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba n’umwe mu bayobozi bakomeye b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, wari umaze igihe kirenga umwaka afunze.
Ibiro bya Perezida wa Tchad byatangaje iki cyemezo ku wa 14 Kanama 2026. Masra yafunzwe ashinjwa gushishikariza urugomo no kugira uruhare mu bwicanyi.
Masra yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ndetse ategekwa gutanga ihazabu ya miliyari imwe y’ama-CFA, ni ukuvuga hafi miliyoni 1,77 y’amadolari ya Amerika. Urubanza rwe rwanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yavugaga ko rufite yafunzwe kubera impamvu za politiki.
Ibiro bya Perezida byatangaje ko Masra azarekurwa mu minsi iri imbere, nyuma y’uko ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ubusabe bwo kumuha imbabazi bwari bwatanzwe n’abamwunganira mu mategeko.
Masra, wari uzwi ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ijwi rikomeye muri Tchad, azarekurwa hamwe n’abandi banyapolitiki umunani.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida rigira riti“Aba bantu icyenda bazarekurwa mu gihe Minisiteri y’Ubutabera izaba imaze gukora ibikenewe mu masaha n’iminsi biri imbere. Bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. Icyakora, izi mbabazi ntizikuraho ibihano mbonezamubano, byo bikomeza gukurikizwa.”
Success Masra yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tchad mbere y’uko aza aba umwe mu bahanganye na Perezida Déby muri politiki y’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!