Bamwe mu baturage bo muri Tanzania bakoresha ubuvuzi bukoresha ubumara bw’inzuki mu kugabanya ububabare, ariko inzobere mu buzima ziraburira ko ubwo buryo bushobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima kubera ko butaragenzurwa bihagije.
Ubu buvuzi bukorwa hifashishijwe ubumara bw’inzuki, aho hari abaterwa ubumara bwazo cyangwa bagakoresha inzuki zikabarya kugira ngo bigabanyirize uburibwe. Ababukoresha bavuga ko bubafasha mu bibazo birimo kuribwa imitsi, mu ngingo ndetse n’izindi ndwara zidakira vuba
.
Bamwe mu bakora ubwo buvuzi muri Tanzania bavuga ko abantu benshi babagana kubera gushaka ubundi buryo bwo kugabanya ububabare nyuma yo kunanirwa kubona ibisubizo mu buvuzi busanzwe. Bavuga ko ubumara bw’inzuki bushobora kugira ubushobozi bwo kugabanya kubyimbirwa no gutuma umuntu yumva aruhutse.
Ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’ubuvuzi bukoresha ubumara bw’inzuki bwerekanye ko bushobora gutera ingaruka zitandukanye, harimo kubyimbirwa, kuribwa ndetse n’ibibazo bikomeye ku mubiri ushobora kutihanganira ubwo bumara.
Ikibazo gikomeye gishobora kubaho ni uko umuntu ashobora kugira uburyaryate bukabije kubera ubumara bw’inzuki (anaphylaxis), ibintu bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Abahanga mu by’ubuzima basaba abantu kudakoresha ubu buryo batabanje kugirwa inama n’abaganga, cyane cyane abafite amateka yo kugira ubwivumbure ku nzuki cyangwa ku bindi bintu.
Nubwo hari abantu bavuga ko ubu buvuzi ari bwiza, inzobere zishimangira ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane neza igihe bushobora gukoreshwa, ingano y’ubumara bwakoreshwa ndetse n’uko bwakorwa mu buryo butateza ibyago byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!