Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Msalato kiri kubakwa mu Murwa Mukuru, Dodoma kizaba ari cyo kinini mu buso muri Afurika y’Iburasirazuba, kizatangira gukora muri Nzeri 2026, nyuma y’imyaka ine umushinga wo kucyubaka ushyirwa mu bikorwa.
Iki kibuga cy’indege gifatwa nk’umwe mu mishinga minini ya Guverinoma ya Tanzania igamije kuzamura urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ni ikibuga kizuzura gitwaye arenga miliyoni 330$ ndetse ni cyo cya mbere mu bunini bw’ubuso mu Karere, ndetse kizaba giciye ku cya Jomo Kenyatta cyo muri Kenya, kuri ubu gisanzwe ari cyo kiri ku buso bunini mu Karere.
Gusa nubwo mu buso ari cyo kinini mu Karere no muri Tanzania birumvikana ntabwo kigenewe kwakira abagenzi benshi cyane ku mwaka kuko gisa n’igihariwe Umurwa Mukuru wa Tanzania, Dodoma, mu rwego rwo koroshya ingendo zijyayo kuko icyo gihugu gisanzwe gifite ikindi kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya ulius Nyerere gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka mu gihe icyo gishya zizaba ari miliyoni 1,5.
Minisitiri w’Imari wa Tanzania, Amb. Khamis Mussa Omar, yatangaje aya makuru nyuma yo gusura aho icyo kibuga kiri kubakwa, agaragaza ko imirimo myinshi y’ibanze irimo umuhanda indege zinuramiraho n’ahaparikwa indege yamaze kurangira.
Yavuze ko uwo mushinga watangiye mu 2022 ku bufatanye bwa Guverinoma ya Tanzania, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) n’Ikigega Africa Growing Together Fund (AGTF), ugamije guha Dodoma ikibuga cy’indege kigezweho gishobora guhangana n’ubwiyongere bw’ibikorwa bya Leta, ubukungu n’imibereho y’abahatuye byiyongera uko umurwa mukuru ugenda waguka.
Ati “Kubera ko Dodoma ari umurwa mukuru w’igihugu, byari ngombwa ko igira ikibuga cy’indege kigezweho gishobora kwakira ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubukungu, ibya Leta n’iby’imibereho y’abaturage.”
Icyiciro cya mbere kirimo ibikorwa remezo by’ingenzi by’ikibuga cyamaze kugera ku kigero cya 86,73% byubakwa, mu gihe icyiciro cya kabiri kirimo inyubako z’abagenzi, umunara uyobora urujya n’uruza rw’indege ndetse na sitasiyo y’abashinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi kigeze kuri 75,1%.
Amb. Omar yagaragaje ko nikimara gutangira gukora kizafasha kongera ubuhahirane bwa Dodoma n’ibindi bice bya Tanzania ndetse n’amahanga, gikurure ishoramari rishya kandi gifashe Tanzania kurushaho kugira ijambo mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Msalato kiri buso bwa hegitari 4.500 kikaba kigiye guca ku cya Jomo Kenyatta muri Kenya kiri ku buso bwa hegitari 4.000, kigakurikirwa n’icya Julius Nyerere muri Tanzania kiri ku buso bwa hegitari 1.000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!