IGIHE

Sénégal: Perezida Faye yashyigikiye Macky Sall ushaka kuyobora Loni

0 20-07-2026 - saa 23:20, IGIHE

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyigikiye kandidatire y’uwo yasimbuye ku butegetsi, Macky Sall, ushaka kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sénégal yatangaje kuri uyu wa Mbere ko Faye yafashe uwo mwanzuro nyuma y’ibiganiro byamuhuje na na Sall ku wa 17 Nyakanga.

Kuri Macky Sall gushyigikirwa na Sénégal ni ingenzi cyane, nubwo hagati ye n’ubutegetsi buriho hakomeje kugaragara ubwumvikane buke bushingiye ku bibazo bya politiki.

Macky Sall wayoboye Sénégal kuva mu 2012 kugeza mu 2024, ari mu bakandida batanu bahatanira gusimbura António Guterres ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Manda ya Guterres izarangira ku wa 31 Ukuboza.

Perezida Faye yasabye Guverinoma ye “gushyira hamwe imbaraga zose” mu gushyigikira kandidatire ya Sall, avuga ko “ubu ari kandidatire ya Sénégal igamije gukorera Afurika.

Iyi ntambwe yafashwe nk’igikorwa gikomeye cya politiki Perezida Faye yakoze kuko ubutegetsi bwe bwakunze kunenga imiyoborere ya Macky Sall.

Mu 2024, Sall yagerageje gusubika amatora ya Perezida, icyemezo cyakurikiwe n’imyigaragambyo yaguyemo abantu. Nyuma, Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwa Sénégal rwatesheje agaciro uwo mwanzuro.

Faye yaje gutsinda amatora, asimbura Sall ku butegetsi muri Mata 2024. Icyakora, umubano hagati y’impande zombi wakomeje kuba mubi.

Guverinoma ya Faye yashinje ubutegetsi bwa Sall kuba bwaracunze nabi umutungo w’igihugu no gukandamiza abatavuga rumwe na bwo muri politiki. Sall yahakanye ibyo birego.

U Burundi, buyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni bwo bwatanze kandidatire ya Macky Sall kuri uwo mwanya muri Loni. Kugeza kuri uyu wa Mbere, Sénégal yari itaratangaza ku mugaragaro ko ishyigikiye kandidatire ye.

Perezida Faye yemeje ko kandidatire ya Macky Sall yahawe umugisha n'igihugu cye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 28-07-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza