IGIHE

Ruto yaninuye Kenyatta, amwita umusinzi?

0 27-09-2026 - saa 18:03, IGIHE

Perezida wa Kenya, William Ruto, yanenze abayobozi bajya mu nama rusange basinze, anagaruka ku bakomeje kujya impaka ku matora yabaye mu myaka ine ishize. Amagambo ye yafashwe nk’aninura Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, uherutse kuvuga ko Raila Odinga ari we watsinze amatora yo mu 2022.

Ruto yabivugiye mu rusengero rwo mu Karere ka Taita Taveta ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026. Yavuze ko abayobozi bakwiye kubera abandi urugero rwiza.

Yagize ati “By’umwihariko twebwe abayobozi, niba uri umuyobozi, ugomba kubera abandi urugero. Ntushobora kuba umuyobozi ngo ujye mu nama rusange wasinze, hanyuma ubwire abana cyangwa abayobozi bagenzi bawe kutaba abasinzi.”

Ruto yanenze kandi abagaruka ku matora yo mu 2022 bavuga ibyo yise amagambo adafite umurongo kubera ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Amatora yabaye mu myaka ine ishize, ariko kubera urujijo, umuntu akaza akavuga ibintu bidafite umurongo.”

Nubwo ayo magambo yavuzwe nyuma y’ibyatangajwe na Kenyatta, Ruto ntiyigeze avuga izina rye cyangwa ngo amushinje mu buryo bweruye ko ari umusinzi, gusa itangazamakuru ryo muri Kenya ryashimangiye ko ari we yakomozagaho.

Ku wa 22 Nzeri 2026, mu nama y’ishyaka rya Jubilee yabereye i Nairobi, Kenyatta yavuze ko yemera ko Raila Odinga ari we watsinze amatora ya Perezida yo mu 2022. Kenyatta yari ashyigikiye Odinga muri ayo matora.

Komisiyo y’amatora yari yatangaje Ruto nk’uwatsinze, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya na rwo rwemeza intsinzi ye nyuma yo gusuzuma ikirego cya Odinga. Ibyo Kenyatta aherutse kuvuga byongeye kubyutsa impaka mu banyapolitiki ku byavuye muri ayo matora.

Ruto yasabye abayobozi kugira ikinyabupfura no kwitondera amagambo n’imyitwarire yabo, kuko hari abaturage babafatiraho urugero.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza