Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekanye ko abantu 9.144 bamaze kwemezwa ko banduye Ebola mu ntara zirindwi, barimo 4.410 bapfuye.
Imibare yashyizwe hanze ku wa 14 Ukwakira 2026, igaragaza ko kugeza ku wa 12 Ukwakira Intara zagaragayemo iki cyorezo ari Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Bas-Uélé, Haut-Uélé, Tshopo na Sud-Ubangi.
Abantu 2.418 bamaze gukira, mu gihe abandi 899 bari ahabugenewe mu kato cyangwa bari mu bitaro.
Ikigero cy’impfu mu bantu bemejwe ko banduye kiri kuri 48,2%. Ibi bivuze ko hafi umwe muri babiri mu bemejwe ko banduye yapfuye.
Mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo, ikigero cyo gukurikirana abahuye n’abarwayi kigeze kuri 77,6%, nk’uko bigaragazwa na INSP.
Iki kigo cyasobanuye ko iyo mibare ishobora guhinduka nyuma yo guhuriza hamwe amakuru aturuka mu ntara no mu nzego zihanganye n’iki cyorezo, kuyagenzura no kuyahuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!