IGIHE

RDC: Abasirikare 18 bahawe igihano cy’urupfu kubera guhunga urugamba

0 6-09-2026 - saa 12:57, IGIHE

Urukiko rwa gisirikare rwa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwakatiye abasirikare 18 baturuka muri Batayo ya Simba igihano cy’urupfu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutinya urugamba no guhunga inshingano zabo ku rugamba.

Aba basirikare bari bakurikiranyweho icyaha cyo kugaragaza ubugwari ku rugamba, aho ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabye ko bose bahabwa igihano cy’urupfu.

Ibi byaha bishingiye ntambara ingabo za RDC zimaze igihe zihanganyemo n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23.

Urukiko rwatangaje umwanzuro warwo ku wa 4 Nzeri 2026, rukurikiza icyifuzo cy’ubushinjacyaha maze rutegeka ko abo basirikare 18 bicwa.

Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira, Lieutenant Colonel Mupenda Munangi Joel, yatangaje ko abo basirikare bakatiwe icyo gihano kuko bahamwe n’icyaha.

Ati “Bityo rero, bakatiwe igihano cy’urupfu nta kwitabwaho kw’impamvu zagabanya uburemere bw’igihano.”

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa ku wa 23 Kanama 2026.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza