IGIHE

RDC: Abanduye Ebola barenze 7.000

0 12-09-2026 - saa 17:56, IGIHE

Umubare w’abanduye icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wageze k bantu 7.022

Raporo iheruka y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima rusange muri RDC yagaragaje ko iki cyorezo cyakomeje gukwirakwira kigera mu Ntara ya karindwi y’iki gihugu, ari yo Sud-Ubangi iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Iyi ndwara ya Ebola ikomeje guteza impungenge mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gushyira imbaraga mu kuyirwanya no gukumira ko ikomeza gukwirakwira mu baturage.

Impuzandengo y’abo ihitana muri RDC ibarirwa muri 48% by’abanduye.

Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakomeje ibikorwa byo kwirinda no guhangana n’iki cyorezo, birimo gukurikirana abafite ibyago byo kuba baranduye, gutanga ubufasha ku barwayi ndetse no gukaza ingamba zo kwirinda.

Icyorezo cya Ebola ni indwara yandura cyane kandi ishobora kwica, aho ikunze gutera umuriro mwinshi, kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri ndetse n’izindi ngaruka zikomeye ku buzima.

Kugeza ubu, inzego z’ubuzima muri RDC zikomeje gusaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda, harimo kwirinda guhura n’amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu wanduye no kwihutira kujya kwa muganga igihe hagaragaye ibimenyetso bikekwa.

Ebola ikomeje gusya itanzitse muri RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza