Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abanduye Ebola bamaze kugera kuri 6041, m ugihe abapfuye ari 2911.
Amakuru mashya yashyizwe hanze yerekana ko imibare yo ku wa 29 Kanama 2026 agaragaza ko iki cyorezo kikigaragara mu ntara esheshatu n’uduce 60 twibasiwe, ariko nta gace gashya kongeye kugaragaramo ubwandu mu masaha 24 ashize.
Mu banduye bose, abagera ku 1.366 bamaze gukira, mu gihe 2.911 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara. Abantu 619 baracyari mu kato cyangwa barwariye mu bitaro, aho bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.
Gukurikirana abantu bafite aho bahuriye n’abanduye bimaze kugera ku kigero cya 82,4%, mu rwego rwo kumenya hakiri kare abafite ibyago byo kwandura no guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo.
Ibikorwa byo kurwanya Ebola bikomeje kwibanda cyane mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Haut-Uélé, aho inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa bakomeje ibikorwa birimo gukurikirana ubwandu, kuvura abarwayi, gukumira ubwandu no kongera ubushobozi bw’ibigo byita ku barwayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!