Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abahitanywe na Ebola bageze kuri 2516 mu gihe abanduye muri rusange ari 5290.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko kugeza ku wa 19 Kanama 2026 icyorezo cyari kimaze kugera mu ntara esheshatu ndetse mu turere 56 twagaragayemo abarwayi.
Kugeza ubu, habarurwa abantu 5.290 bemejwe ko banduye Ebola, muri bo 1.152 bakaba barakize, mu gihe 2.516 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara. Abandi barwayi 837 bari mu kato cyangwa bari kwitabwaho mu bitaro.
Igipimo cy’impfu kuri iki cyorezo kigeze kuri 47,6%, mu gihe gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bigeze kuri 82,9%.
Gahunda yo gukingira abantu mu buryo bwihariye hakoreshejwe urukingo rwa ERVEBO yatangiye mu Ntara ya Tshopo. Ibyiciro by’ibanze byahawe doze 2.000 z’urukingo kugira ngo zikoreshwe mu bice byugarijwe.
Umuhuzabikorwa wa Loni ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola yavuze ko iki cyorezo gikomeje kwiyongera cyane, aho abarwayi n’abapfuye bakomeje kwiyongera. Yagaragaje kandi ko ubufasha bw’amafaranga bukenewe kugira ngo ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo bikomeze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!