Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko mu masaha 24 habonetse abarwayi 62, mu gihe abamaze kwitaba imana kuva icyorezo cyatangazwa bamaze kugera kuri 2214.
Itangazo rivuga ko kugeza ku wa 13 Kanama 2026, icyorezo cyakomeje gukwirakwira mu ntara esheshatu, aho kimaze kugera mu turere 55, mu gihe ibikorwa byo kugenzura no kugikumira bikomeje kongerwa.
Intara zugarijwe ni Bas-Uélé, Haut-Uélé, Ituri, Nord-Kivu, Sud-Kivu na Tshopo. Muri Tshopo hagaragaye akandi karere k’ubuzima kanduye, bituma uturere twibasiwe muri iyo ntara tugera kuri turindwi.
Kuva icyorezo cyatangira, hamaze kwemezwa abantu 4.727 banduye. Muri bo, 749 bari mu kato cyangwa bari kuvurirwa mu bitaro.
Abantu 976 bamaze gukira, barimo 11 bakize mu minsi mike ishize.
Icyorezo kimaze kandi guhitana abantu 2.214, bingana na 46,8% mu banduye.
Ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abanduye bigeze kuri 82,6%, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gushakisha no gukurikirana abashobora kuba barahuye n’abanduye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!