Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima.
Urupfu rwe rwatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi.
Ndejembi yavuze ko Hafidh Ameir Hassan yaguye mu Bitaro bya Emilio Mzena biri muri Zanzibar, saa mbiri za mu gitondo, aho yari arwariye umutima.
Yagize ati “Mbabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan.”
Visi Perezida Ndejembi yihanganishije Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we, abo bafitanye isano, inshuti ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange.
Yatangaje ko imyiteguro yo gushyingura nyakwigendera yari ikomeje kubera i Kizimkazi muri Zanzibar.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!