Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yaburiye abayobozi n’inzego za Leta ku bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa rubanda no kwirengagiza inshingano, avuga ko guverinoma itazihanganira ibikorwa nk’ibi aho bigaragaye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Kamena 2026, mu muhango wo kumurika umusaruro w’ibigo bya leta n’ibyo leta ifitemo imigabane uzwi nka ‘Dividend Day’.
Perezida Suluhu yashimangiye ko kubazwa inshingano ari kimwe mu byo Leta iha umwanya wa mbere. Yavuze ko amafaranga ya Leta agomba gukoreshwa mu buryo bufitiye abaturage akamaro kagaragara, asaba inzego zose ko imishinga y’iterambere igomba kugaragaramo impinduka zifatika mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Yagaragaje ko akenshi hari ikibazo cyo gutanga raporo zuzuyemo imibare myinshi ariko idasobanutse neza, kandi iyo isesenguwe bigaragaza ko nta mpinduka zikomeye ziba zarabaye ku bukungu no ku iterambere ry’inzego.
Ati “Dukunze gukora raporo zuzuyemo imibare minini itasobanuwe neza, ariko iyo uyisesenguye usanga nta kintu gikomeye cyabaye, cyangwa se niba hari icyakozwe ntigifite ingaruka zigaragara ku bukungu cyangwa ku iterambere ry’inzego.”
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza gushima inzego zikora neza, ariko kandi izakomeza gukaza ubugenzuzi no gufata ingamba aho bigaragaye ko hari intege nke, hagamijwe kunoza imikorere no kongera kubazwa inshingano.
Yongeyeho ko Leta idatinya gufata ingamba aho bigaragaye ko hari uburangare cyangwa ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda, mu rwego rwo kunoza imiyoborere n’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!