IGIHE

Perezida Ruto yise Uhuru Kenyatta indashima

0 13-10-2026 - saa 20:21, IGIHE

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko Uhuru Kenyatta ari we muntu w’indashima bahuye kuko mu bihe bitandukanye abuza abaturage ku mutora nyamara we yaramushyigikiye imyaka myinshi yashize.

Perezida Ruto yaganiraga n’abatuye muri Uasin Gishu County ku wa 12 Ukwakira 2026.

Perezida Ruto yavuze ko Kenyatta yasabye Abanya-Kenya kutamutora mu matora yo mu 2022 ariko abaturage bagahitamo kumutora kubera gahunda yari abafitiye yo guteza imbere igihugu.

Ati “Wabwiye abaturage ba Kenya ko mu 2022 batagomba kuntora. Bahisemo kuntora kuko mfite gahunda y’igihugu.”

Ruto yabajije Kenyatta impamvu amurwanya kandi yaramushyigikiye mu myaka yose, akoresha amagambo akomeye amushinja kuba indashima n’umuriganya.

Ati “Ni wowe muntu w’indashima kurusha abandi bose nigeze guhura na we. Ni wowe muntu w’umuriganya kurusha abandi bose nigeze guhura na bo.”

Yakomeje agaragaza ko atumva impamvu Kenyatta akomeje kumurwanya kandi abaturage ba Kenya baramuhaye inshingano zo kubayobora.

Ati “Utinyuka ute kundwanya kandi abaturage ba Kenya barantoye? Utinyuka ute kundwanya kandi naragushyigikiye muri iyo myaka yose?”

Ruto wavugaga wumva ko yarakaye yavuze ko Uhuru nta muntu umurimo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza