IGIHE

Perezida Ruto yategetse abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse gufunga imiryango

0 3-09-2026 - saa 14:50, IGIHE

Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko hafatwa ingamba zikomeye ku banyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri icyo gihugu, avuga ko abacuruzi bo mu gihugu n’abakorera ku mihanda bagomba gusigasirwa.

Iki cyemezo cya Perezida Ruto kije mu gihe hakomeje impaka ku bwiyongere bw’umubare w’abimukira b’Abanyafurika bakora ubucuruzi butanditse muri Kenya.

Perezida Ruto yavuze ko guhera mu cyumweru gitaha, abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bagomba kubihagarika, ndetse anizeza ko hazihutishwa itegeko rigamije kubuza abanyamahanga gukora ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi.

Yavuze ko Kenya ikomeje kwakira ishoramari mvamahanga, ariko ko abashoramari bagomba kugira uruhare mu guteza imbere igihugu binyuze mu guhanga imirimo no kongera umusaruro, aho guhangana n’Abanya-Kenya mu bucuruzi buto.

Ati “Ntabwo bishoboka ko umuntu uje avuye mu Bushinwa cyangwa ahandi aba umucuruzi wo ku muhanda cyangwa agafungura iduka rito.”

Perezida Ruto yabwiye abacuruzi bato bari bamusabye ubufasha ko Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere ubukungu, ariko ko hakenewe n’uburyo bwo kongera icyizere cy’abashoramari baza muri Kenya.

Ntabwo haramenyekana umubare w’abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse cyangwa ingaruka nyazo z’iki cyemezo ku bazagerwaho n’izi ngamba.

Kenya ifite umubare munini w’impunzi n’abashaka ubuhungiro, bamwe muri bo bakaba batuye cyangwa bagakorera hanze y’inkambi z’impunzi. Amakuru ya Leta agaragaza ko Kenya yari ifite abagera ku 857.000 banditswe nk’impunzi n’abashaka ubuhungiro mu mpera za Kamena.

Amategeko ya Kenya yemera ko impunzi zifite uburenganzira bwo gukora no gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi, ariko zisabwa kuba zifite ibyangombwa bikenewe. Abifuza gukora ubucuruzi cyangwa akazi bashobora gusaba uruhushya rwihariye.

Mu mijyi minini ya Kenya, abimukira baturuka mu karere bakunze kugaragara mu bikorwa birimo kogosha, ubwubatsi, gutwara moto, gucuruza ku mihanda ndetse no kugurisha imyambaro n’ibiribwa.

Ubwiyongere bw’abanyamahanga mu bucuruzi bwagiye butera impaka n’abacuruzi bo muri Kenya bavuga ko bahanganye ku mirimo n’amahirwe make y’ubucuruzi.

Icyemezo cya Perezida Ruto gishobora guteza impaka bitewe n’uko Kenya ari igihugu gifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’akarere.

Perezida Ruto yategetse ko abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse bafunga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza