IGIHE

Perezida Ruto yacyuriye Kenyatta

0 18-09-2026 - saa 09:43, IGIHE

Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye kunenga uwamubanjirije ku butegetsi, Uhuru Kenyatta, amushinja guhungabanya ibikorwa bya Guverinoma ye binyuze mu bikorwa bya politiki byo kuyirwanya.

Ruto yabivugiye mu gace ka Sindo, mu Ntara ya Homa Bay, ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye muri aka gace ka Nyanza, aho yagarukaga ku mishinga y’iterambere irimo imihanda, amasoko, amacumbi n’amazi.

Perezida Ruto yavuze ko yigeze gushyigikira Uhuru Kenyatta mu bihe bitandukanye, ariko ko atigeze amushyigikira ubwo na we yashakaga kujya ku butegetsi.

Ati “Ndakubaha Uhuru Kenyatta. Nagushyigikiye inshuro enye, ariko ubwo igihe cyageraga ngo nawe unshyigikire, wahinduye icyerekezo.”

Ruto yavuze ko yari yarashyigikiye Kenyatta mu 2002 ubwo Mwai Kibaki yatorwaga, ndetse anamushyigikira mu matora ya Perezida ya 2013 n’aya 2017, harimo n’ayongeye gusubirwamo nyuma y’uko ibyavuye mu matora ya mbere bihagaritswe.

Perezida wa Kenya kandi yavuze ko uwahoze ari Perezida adakwiye gukomeza kugira uruhare rukomeye muri politiki yo guhangana na Guverinoma iriho.

Yamugiriye inama yo kubaha inshingano ze nk’uwahoze ayoboye igihugu.

Ati “Perezida wacyuye igihe, wubahishe urwego wari uriho. Jya uruhuka, turebe uko twategura ejo hazaza h’igihugu cyacu, Kenya.”

Ruto yashinjije Kenyatta kuba inyuma y’abatavuga rumwe na Leta, avuga ko hari abayobozi bo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ashyigikira mu rwego rwo kunaniza ibikorwa bya Guverinoma ye.

Yongeyeho ko ubuyobozi bwe bwakemuye ibibazo by’ubukungu ashinja ubuyobozi bwabanje kwirengagiza, ndetse avuga ko hari imishinga myinshi iri gukorwa mu rwego rwo guteza imbere igihugu.

Perezida Ruto yavuze ko gahunda y’amacumbi ihendutse yari yaranenzwe n’abamubanjirije ubu iri gutera imbere, avuga ko hari inzu 300.000 ziri kubakwa kandi ko iyo gahunda yahaye akazi Abanyakenya barenga miliyoni imwe. Yavuze kandi ko Guverinoma ye iri kubaka amasoko agezweho 600 n’amacumbi y’abanyeshuri 180.000 mu mashuri makuru.

Ubushyamirane hagati ya William Ruto na Uhuru Kenyatta bwatangiye gukomera mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa Kenyatta, nubwo bombi bari barafatanyije gutsinda amatora ya 2013 na 2017, Ruto ari Visi Perezida.

Umubano wabo wazambye cyane nyuma y’amasezerano ya politiki yo mu 2018 hagati ya Kenyatta na Raila Odinga, wari umaze igihe ari mukeba ukomeye w’ubutegetsi; Ruto n’abamushyigikiye babibonaga nk’uburyo bwo kumushyira ku ruhande no kuburizamo umugambi wari usanzwe uvugwa wo kuzamusimbura ku butegetsi.

Ubushyamirane bwarushijeho gukomera mbere y’amatora ya 2022, ubwo Kenyatta yahisemo gushyigikira Odinga ku mwanya wa Perezida aho gushyigikira Ruto wari Visi Perezida we.

Ruto yaje gutsinda ayo matora ku majwi 50,5%, atsinda Odinga wari ushyigikiwe na Kenyatta, maze kuva icyo gihe bombi bakomeza guhangana mu magambo no mu bya politiki.

Ruto na Kenyatta bamaze igihe batumvikana nubwo bakoranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza