IGIHE

Perezida Museveni yeruye ko ingabo ze zitagiye muri RDC kurwanya M23

0 31-03-2023 - saa 09:35, IGIHE

Perezida Museveni yanditse ibaruwa isobanura inshingano z’Ingabo Uganda iherutse kohereza muri RDC, ashimangira ko zitagiye kurwanya umutwe wa M23 nk’uko bimaze igihe bivugwa n’Abanye-Congo.

Mu 2021, Uganda yohereje Ingabo muri RDC zihawe uburenganzira na Guverinoma ya Congo kugira ngo zijye kurwanya umutwe wa ADF. Icyo gihe zagiye mu bice bya Beni, Virunga, Semuliki, Mbooga no muri Ituri.

Mu ibaruwa ye, Museveni yavuze ko Ingabo ze zarwanyije bikomeye ADF zikayica intege ku buryo bamwe mu barwanyi bayo barokotse bari guhungira mu bice bitandukanye bya Mambasa na Komanda, kure y’umupaka.

Ati "Abahinzi bo muri Congo babashije gusarura Cocoa yabo ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi. Hari amahoro mu duce twakoreyemo."

Ingabo Uganda yohereje muri Congo zagiye mu butumwa bwiswe ubw’ubutwari, "Operation Shujaa".

Ku wa 29 Werurwe, Uganda yohereje izindi ngabo muri Congo ariko zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zifite inshingano zo kugarura ituze mu bice bya Rutshuru na Goma, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganiye na Guverinoma.

Museveni ati "Bitandukanye n’ibyo nabonye kuri Al Jazeera, Daily Vision no mu bindi binyamakuru, ntabwo tugiye kurwana cyangwa kurwanya M23. Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23 bemeranyije inzira y’amahoro ikubiyemo ibijyanye no guhagarika imirwano no kuba M23 igomba kuva mu bice yigaruriye ikajya mu bice byemeranyijwe."

Museveni yavuze ko ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma biri kuba kandi bikwiriye gukomeza, ku buryo ikibazo kirangira mu buryo bwa politiki.

Ati "Inshingano zacu z’ibanze ni ukujya mu bice M23 yashyikirije Ingabo za EAC aho kugira ngo ingabo za Congo zihajye kuko M23 izifata nk’umwanzi."

Yakomeje avuga ko Ingabo za Uganda zagiye i Bunagana na Rutshuru zitajyanywe no "kurwanya M23 ahubwo nk’ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, kugira ngo Abanye-Congo bakoreshe uwo mwanya mu gukemura ibibazo biri muri politiki yabo".

Yavuze ko uretse Ingabo za Uganda nizigabwaho igitero, "naho ntabwo turiyo tujyanywe no kurwana".

Ati "Ibyo kurwana bishobora kuza nyuma mu gihe umwe mu mitwe yitwaje intwato utemewe amahoro kandi ari ikintu twese tubona nk’impamvu yumvikana."

Abanyapolitiki bo muri Congo bamaze igihe kinini botsa igitutu Ingabo za EAC, bazisaba kurwanya M23 kugeza n’aho bavuze ko mu gihe bidakozwe, zikwiriye kuva mu gihugu.

Hari amashusho yagiye hanze muri Gashyantare, agaragaza Tshisekedi ari kumwe n’abarimo Maj Gen Nyagah uyoboye Ingabo za EAC ziri muri Congo ndetse na Perezida wa Kenya, William Ruto.

Mu magambo yamubwiraga icyo gihe nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura, yagize ati "Ntimworohere M23. Byaba bibi abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntabwo mwaje ngo tugire ibibazo, mubimenye. Mukorane n’abaturage."

Perezida Museveni yavuze ko Ingabo za Uganda zagiye muri Congo zitajyanywe no kurwana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza