IGIHE

Perezida Doumbouya yemerewe ‘Congé’ yo kujya kuruhukira mu Bugereki

0 2-08-2026 - saa 20:41, IGIHE

Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya, agiye kumara iminsi mike mu biruhuko mu Bugereki, aho azaba aherekejwe n’umuryango we, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika ya Guinea.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezidansi ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, ryavuze ko Perezida Doumbouya azava mu gihugu ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, akerekeza mu Bugereki aho azamarira igihe gito aruhuka.

Perezidansi ya Guinée-Conakry yavuze ko uru rugendo ruje nyuma y’igihe Umukuru w’Igihugu yari amaze ashyira imbaraga mu nshingano zo gukorera igihugu no kuyobora imishinga ikomeye ya gahunda yo kongera kubaka igihugu.

Muri iri tangazo, Perezidansi yavuze ko “Nyakubahwa Mamadi Doumbouya, Perezida wa Repubulika, aherekejwe n’umuryango we, azajya mu Bugereki mu biruhuko by’iminsi mike, nyuma y’igihe cyaranzwe no gushyira imbaraga mu gukorera Igihugu no kuyobora imishinga ikomeye ya gahunda yo kongera kubaka igihugu igamije imibereho myiza y’abaturage.”

Perezidansi yatangaje ko umuhango wo gusezera Perezida Doumbouya mbere y’urugendo uteganyijwe kuba ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ahmed Sékou Touré i Conakry ku wa Mbere Saa Yine za mu gitondo. Abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu, abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru batumiwe muri uwo muhango wo kumwifuriza urugendo rwiza.

Perezida Doumbouya ayobora Guinée-Conakry yagiye ku butegetsi nyuma ya coup d’état yabaye muri icyo gihugu mu 2021.

Perezida Doumbouya yahawe ‘Congé’ yo kujya kuruhukira mu Bugereki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza