IGIHE

Perezida Doumbouya yababariye uwafunzwe azira kumutuka no kumusebya

0 3-10-2026 - saa 21:54, IGIHE

Perezida wa Guinée, Mamadi Doumbouya, yahaye imbabazi Aliou Bah, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi wari warakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira gutuka no gusebya Umukuru w’Igihugu.

Bah uyobora ishyaka Mouvement Démocratique Libéral (MoDeL), ari mu mfungwa 217 zahawe imbabazi ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, ubwo Guinée yizihizaga umunsi mukuru w’igihugu.

Uyu munyapolitiki yari afunzwe kuva mu Ukuboza 2024. Muri Gicurasi 2025, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri kubera ibyaha byo gutuka no gusebya Perezida.

Imbabazi yahawe zije nyuma y’amezi menshi habaho impaka n’ibikorwa byo kumurwanirira mu nkiko.

Muri Kamena 2026, Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) rwategetse Leta ya Guinée kumurekura, rugaragaza ko yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko uburenganzira bwe bwahungabanyijwe.

Nubwo imbabazi za Perezida zimuhaye uburenganzira bwo kurekurwa, RFI yatangaje ko hakiri ibibazo ku burenganzira bwe bwa politiki n’uruhare azongera kugira muri politiki y’igihugu.

Mu gihe yari afunzwe, ishyaka rye ryakomeje gukora ubukangurambaga risaba ko arekurwa.

Ibyaha Aliou Bah yahamijwe byashingiye ku magambo yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 14 Ukuboza 2024, anenga abayobozi b’amadini kuba baracecekaga imbere y’ibikorwa byo gushimuta no kuburirwa irengero kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yabasabye kugira inama abayobozi bakora ibibi bakabagarura mu nzira nziza, ashimangira ko idini ritemerera umuyobozi gushimuta cyangwa kwica abaturage.

Ayo magambo yo kunenga imikorere y’ubutegetsi ni yo yakurikiwe n’ikirego cyo gutuka no gusebya Perezida Mamadi Doumbouya. Icyakora, Bah yahakanye ibyaha yashinjwaga, naho abamwunganiraga bavuga ko urubanza rwe rwari rushingiye ku mpamvu za politiki.

Aliou Bah yize ibijyanye n’imari na politiki, ariko ntiyari yarigeze ajya mu butegetsi. Yamenyekanye no ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu nama yahuje Afurika n’u Bufaransa yabereye i Montpellier mu 2021, aho yitabiriye ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Perezida Doumbouya yababariye uwafunzwe azira kumutuka no kumusebya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza