Perezida wa Cameroon, Paul Biya, amaze ibyumweru umunani atari mu gihugu cye, ibintu bikomeje guteza impungenge n’ibibazo mu Banya-Cameroon ndetse no mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Hashize amezi abiri, Perezida Biya avuye muri Cameroon, aho ibiro bye byatangaje ko yari agiye mu Burayi mu “rugendo rw’igihe gito rwihariye”. Icyakora, kugeza ubu ntarasubira mu gihugu, ibintu bikomeje gutuma hibazwa impamvu y’uru rugendo rwamaze igihe kirenze icyari cyatangajwe.
Uku kubura kwa Perezida Biya kubaye nyuma y’amezi umunani gusa atangiye manda ye ya munani yikurikiranya ku buyobozi bwa Cameroon.
Bivugwa ko ari nacyo gihe kinini amaze hanze y’igihugu mu gihe amaze ku butegetsi.
Nubwo hari abagaragaza impungenge ku gihe amaze hanze y’igihugu, abayobozi ba Cameroon bavuga ko nta kibazo gihari kandi ko Perezida Biya akomeje gukora inshingano ze nubwo ari mu mahanga.
Benoît Ndong Soumeth, Minisitiri wungirije muri Perezidansi ya Cameroon, yavuze ko abaturage bashobora kugira amatsiko yo kumenya amakuru y’Umukuru w’Igihugu, ariko ashimangira ko nta kibazo gihari.
Ati “Abantu bashobora, kubera urukundo bafitiye umuyobozi wabo, kumva ko bakeneye kumenya ibiri kumubaho. Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika yavuze ko ibintu byose bimeze neza. Igisubizo cye ni cyo gifite agaciro kanini mu guturisha abantu bose. Nta kibazo gihari. Ntabwo turi mu bihe bidasanzwe.”
Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, hari abavuga ko kutagira amakuru ahagije ku rugendo rwa Perezida Biya ari ikibazo gikomeye, bavuga ko Abanya-Cameroon bafite uburenganzira bwo kumenya amakuru ku muyobozi wabo.
Roger Justin Noah, umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka MRC rya Maurice Kamto, yavuze ko kuba nta bisobanuro bihagije bitangwa ku rugendo rwa Perezida Biya ari ukutubaha abaturage.
Ati “Abaturage ba Cameroon bafite uburenganzira bwo kumenyeshwa.”
Cabral Libii, wabaye uwa gatatu mu matora ya Perezida yabaye mu Ukwakira, we yavuze ko impaka ku kuba Paul Biya ari hanze y’igihugu atari byo by’ingenzi cyane.
Ati “Ndi mu bemera ko nta tandukaniro rinini riri hagati yo kuba mu mahanga no kuba muri Cameroon. Uko wabireba kose, mu buryo bw’amategeko, nta cyuho gihari muri Cameroon.”
Cabral Libii yavuze ko impinduka z’amategeko zishobora gukenerwa kugira ngo hashyirweho amabwiriza asobanutse agenga igihe Umukuru w’Igihugu ashobora kumara hanze ya Cameroon.
Paul Biya, ufite imyaka 93, amaze imyaka myinshi ayoboye Cameroon, akaba ari umwe mu bayobozi bamaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi.
Uku kumara igihe kinini atagera mu gihugu bamwe babihuza no kuba ngo amaze igihe kinini arwariye Busuwisi, nubwo Guverinoma ya Cameroon yabihakanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!