Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Cameroun bamaze igihe botsa igitutu ubutegetsi bagaragaza impungenge z’uko igihugu cyaba kitagifite umuyobozi kuko Perezida Paul Biya amaze amezi abiri atagaragara ndetse atari mu gihugu cye. Minisitiri w’Itanganzamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Cameroun yavuze ko perezida ari muzima kandi yenda gutaha.
Ni ubwa mbere Guverinoma ya Cameroun yavuze ku kibazo cya Perezida Paul Biya umaze iminsi atagaragara mu ruhame.
Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, René Emmanuel Sadi yabwiye RFI ko Paul Biya agiye gusubira mu gihugu vuba, ariko ntiyasobanuye birambuye igihe azahagerera
Ati “Perezida Paul Biya ni muzima, ntabwo yigeze yegura”
Minisitiri Sadi yavuze ibi asa n’usubiza ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bamaze iminsi bagaragaza ko hari icyuho ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!