IGIHE

Nigeria yahumurije abaturage bayo bari muri Kenya nyuma y’amagambo ya Perezida Ruto

0 10-09-2026 - saa 10:40, IGIHE

Leta ya Nigeria yahumurije abaturage bayo baba muri Kenya nyuma y’impungenge zari zimaze kugaragara kubera icyemezo cya Perezida wa Kenya, William Ruto ku banyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri icyo gihugu.

Ibi byabaye nyuma y’uko Perezida Ruto atangaje ko abanyamahanga bakora ibikorwa by’ubucuruzi buto birimo gucuruza ku mihanda n’ubucuruzi bw’amaduka mato bagomba kubihagarika, aho ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo ryatangijwe ku wa 7 Nzeri 2026.

Icyo cyemezo cyateye impungenge bamwe mu banyamahanga baba muri Kenya, bibaza uko kizagira ingaruka ku bucuruzi bwabo ndetse niba bashobora guhura n’ihohoterwa mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Ambasaderi wa Nigeria muri Kenya, Danlami Ibrahim, yavuze ko Abanya-Nigeria baba muri Kenya bakomeje ibikorwa byabo bisanzwe kandi ko nta bwoba bafite nyuma y’itangazo rya Leta ya Kenya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ibrahim yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’umuryango w’Abanya-Nigeria muri Kenya, abakozi b’inzego zitandukanye, amashyirahamwe ashingiye ku muco n’abandi bahagarariye abaturage kugira ngo basuzume uko ibintu bihagaze nyuma y’amabwiriza ya Perezida Ruto.

Yagize ati “Twasanze nta mpamvu yihutirwa yo kugira ubwoba ku Banya-Nigeria baba muri Kenya. Iyi gahunda ntabwo igamije by’umwihariko Abanya-Nigeria.”

Ambasaderi Ibrahim kandi yahumurije Abanya-Nigeria ku bijyanye n’impungenge z’uko hashobora kubaho ibikorwa byo kubanga kubera ubwenegihugu bwabo, avuga ko ikibazo cya Kenya kidakwiye kugereranywa n’ibindi bihe Abanya-Nigeria bagiye bahura n’ihohoterwa muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko ibikorwa byinshi by’ubucuruzi buciriritse muri Kenya bikorwa cyane cyane n’abaturage bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bityo Abanya-Nigeria batagomba kumva ko amabwiriza ya Perezida Ruto abareba by’umwihariko.

Ibi byatangajwe mu gihe Leta ya Kenya yari yatangaje ko abanyamahanga bo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa bafite iminsi 90 yo kubikosora no kubona ibyangombwa bisabwa kugira ngo bakomeze kuba no gukora ibikorwa byabo muri icyo gihugu.

Perezida William Ruto yatangaje ko abanyamahanga batagomba guhangana n’Abanya-Kenya mu bucuruzi buciriritse, avuga ko ingamba zafashwe zigamije kurengera amahirwe y’abaturage b’igihugu cye.

Nigeria yahumurije abaturage bayo bari muri Kenya nyuma y’amagambo ya Perezida Ruto
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza