IGIHE

Nigeria yafatiye ku kibuga cy’indege Umunya-Mexique ukekwaho gukora ibiyobyabwenge

0 15-09-2026 - saa 22:38, IGIHE

Umugabo ukomoka muri Mexique ukekwaho kuba umuyobozi w’itsinda rikora ibiyobyabwenge yafatiwe muri Nigeria ubwo yageragezaga kuva muri iki gihugu.

Uwo mugabo witwa Arturo Carrera Loaiza, ufite imyaka 40, yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Lagos. Abakozi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko basanze amashusho agaragaza uyu mugabo yambaye imyenda isa n’iy’abakora muri laboratwari, ndetse hakabonekamo n’ibikoresho bifitanye isano no gukora methamphetamine.

Abayobozi bavuga ko amakuru yavuye muri ayo mashusho yabagejeje ku nyubako iri muri Leta ya Ebonyi, aho basanze imiti n’ibikoresho byakoreshwaga mu gukora ibiyobyabwenge.

Loaiza yahakanye kugira uruhare mu gukora methamphetamine. Yavuze ko yari yagiye muri Nigeria atumiwe n’umuntu waho wari kumufasha gutangiza ubucuruzi bwa restaurant, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NDLEA).

Abashinzwe iperereza bavuze ko mu nzu bakekaga ko yakoreshwaga nka laboratwari basanzemo ikarita ibika amashusho ya kamera z’umutekano (CCTV), ndetse ayo mashusho ngo yerekanaga umuntu usa na Loaiza yambaye ikote rikoreshwa muri laboratwari. Hari kandi Umunya-Nigeria wagaragaye afasha gukura imiti n’ibikoresho muri iyo nyubako.

Umuyobozi wa NDLEA, Gen. Mohamed Buba Marwa, yavuze ko andi makuru y’iperereza yatumye abakozi babo bagera ku yindi nzu iri mu gace kegeranye, aho basanze imiti n’ibikoresho birimo imashini zikoreshwa mu gukora ibiyobyabwenge, ibikoresho byo gupima, kuvanga no kuyungurura imiti, ndetse n’ibindi bikoresho birimo ibisigazwa bya methamphetamine.

Abashinzwe iperereza bavuze ko Loaiza yaba yarajyanye undi Munya-Mexique kugira ngo bakore mu yindi laboratwari bakekaga ko yari ahihishe mu ishyamba ryo muri Leta ya Oyo, aho bayivumbuye muri Kamena.

Ukwezi kumwe mbere yaho, abakozi ba NDLEA bafashe abandi Banya-Mexique batatu n’Abanya-Nigeria barindwi bakekwaho gukora muri laboratwari nini ya methamphetamine yari mu ishyamba mu kindi gice cy’igihugu.

Marwa yavuze ko ibyo bikorwa bigaragaza ko imitwe mpuzamahanga y’abagizi ba nabi ishaka gushyira ibikorwa byayo byo gukora ibiyobyabwenge mu mashyamba no mu bice by’icyaro bya Nigeria. Yavuze ko Nigeria itazemera kuba indiri ya laboratwari z’ibiyobyabwenge z’abanyamahanga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza