Ubushakashatsi bwagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Nigeria yakusanyije hafi miliyoni 5,8 $ mu mwaka ushize, binyuze mu kwaka ingurane ku bantu yabaga yashimuse.
Raporo yakozwe n’ikigo cya SBM Intelligence igaragaza ko abantu 7.825 bashimuswe hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, umubare wiyongereyeho 66% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Muri icyo gihe, nibura abantu 1.142 barishwe, naho amafaranga yemejwe ko yishyuwe nk’incungu yikubye inshuro zirenga eshatu agera kuri miliyari 7,78 z’ama-Naira, angana na miliyoni 5,79 z’Amadolari y’Amerika.
Ubushakashatsi bwerekanye ko imibare yakusanyijwe hifashishijwe amakuru yatangajwe mu itangazamakuru, ibiganiro n’abantu ndetse n’amakuru aboneka ku mugaragaro. SBM Intelligence yavuze ko iyi mibare ishobora kuba iri hasi ugerereranyije n’imibare y’ukuri kuko hari amafaranga menshi y’incungu atarigeze atangazwa.
Raporo igaragaza ko umutwe wa Boko Haram ari wo wafashe igice kinini cy’amafaranga y’incungu yamenyekanye, aho wafashe hafi 90% by’amafaranga yishyuwe nk’ingurane y’abashimuswe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Icyakora, habaye n’ibindi bikorwa by’ubushimusi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.
Iyi raporo yasohotse nyuma y’uko Perezida wa Nigeria ategetse inzego z’umutekano gutabara abaturage bagera kuri 600 bari bashimuswe mu cyumweru gishize muri Leta ya Niger, iri mu majyaruguru rwagati y’igihugu.
SBM Intelligence ivuga ko Boko Haram, izwi kandi nka Jama’atu Ahlis Sunna Lidda’awati Wal-Jihad, yakusanyije hafi miliyari 7 z’ama-Naira, cyane cyane binyuze mu bikorwa bibiri by’ubushimusi aho buri kimwe cyafatiwemo abantu barenga 300.
Raporo kandi yavuze ko ubushimusi bwongeye kugaruka mu mashuri, nyuma y’igitero cyabereye i Papiri muri Leta ya Niger mu Ugushyingo, aho abanyeshuri n’abakozi b’ishuri 315 bashimuswe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!