Abayobozi muri Nigeria batangiye iperereza nyuma y’uko abantu 37 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bapfiriye ahari hafungiye abakekwaho ibyaha mu Ntara ya Niger.
Aba bantu bapfiriye mu kigo cy’Urwego rushinzwe umutekano w’abaturage no kurinda ibikorwaremezo bya Nigeria. Impamvu y’urupfu rwabo ntiramenyekana neza, kuko hari amakuru avuga ko rwatewe n’indwara yandura, mu gihe andi makuru agaragaza ko bishobora kuba byaratewe n’ubucucike bukabije.
Guverineri w’Intara ya Niger, Mohammed Umaru Bago, yatangaje ko ayo makuru yabamenyeshejwe mu gitondo cyo ku wa Kane, avuga ko ari ibyago bikomeye. Yavuze ko hashyizweho akanama k’iperereza kugira ngo kamenye icyateye urupfu rw’abo bantu.
Guverineri yanatangaje iminsi itatu y’icyunamo muri iyo ntara ndetse asubika ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri Mutarama.
Urupfu rw’aba bantu rwakurikiwe n’imyigaragambyo yabereye mu murwa mukuru w’Intara ya Niger, Minna, aho amakuru avuga ko amatsinda y’abacukuzi n’abashyigikiye ibikorwa byabo yangije imodoka n’ibindi bikoresho.
Abitabye Imana bari barafashwe bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Inzego z’umutekano zavuze ko zari zataye muri yombi abantu benshi bakekwaho ubwo bucukuzi ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, ariko mu gitondo cyo ku wa 17 Nzeri 2026, bamwe muri bo basanzwe bapfuye bikekwa ko bishwe n’indwara.
Ku rundi ruhande, raporo y’ubutasi yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko urupfu rwabo rushobora kuba rwaratewe n’ubucucike bukabije ndetse no kutagira umwuka uhagije aho bari bafungiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!