Icyorezo cya Cholera cyahitanye abantu 74 muri Leta ya Borno mu gihe abarenga 7800 bacyanduye kuva muri Gicurasi 2026.
Umuryango w’Abaganga batagira umupaka, MSF watangaje ko abantu 7.850 ari bo bamaze kugaragara mu bice bitandukanye bya Leta ya Borno. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubwandu bwiyongera cyane.
MSF yashyize ikigo kivurirwamo iyi ndwara mu mujyi wa Maiduguri hagamijwe gutanga ubufasha bwihuse.
Ati “Buri munsi tubona abantu benshi baza bacibwamo kandi barwaye umwuma, harimo benshi baturutse kure.”
Uyu muryango uvuga ko umaze kuvura abarwayi 7.439, bivuze abarenga 230 ku munsi bajya kwivuza harimo abarenga 500 bagiye kwivuza ku wa 5 Kamena honyine.
Cholera iterwa n’isuku nke, yibanda ahantu hatari amazi meza no mu bice bitarimo isuku.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!